Abanyarwanda barasabwa kongera guharanira ubumwe bahoranye mu myaka ya kera
Mu kiganiro n’abatuye imidugudy ya Kamugina, Ruvumera na Rutenga, umuyobozi wa polisi mu karere ka Munganga, Supt. Sezirahiga Roger yavuze ko umutekano nyawo kandi urambye uzabaho ari uko abanyarwanda bongeye gusenyera umugozi umwe nk’uko byahoze mbere y’umwaduko w’abazungu.
Sezirahiga avuga ko mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda; ubwo ni mbere y’umwaka w’1896, Abanyarwanda ngo bari bafite imvugo ivuga ko u Rwanda rutera ntiruterwe, ibi ngo byagaragazaga ko batigeze bahugira mu macakubiri ahubwo ngo bashakaga icyakwagura igihugu cyabo mu rwego rwo guharanira ishema ryaco.
Avuga ko ibibazo bikomeye byatangiye kugwirira u Rwanda mu gihe cy’umwaduko w’abazungu kuko aribo bazanye amako yaciyemo ibice abanyarwanda.
Landuard Munyemana watanze ikiganiro ku mateka yavuze ko amacakubiri mu Rwanda yafashe intera nini mu mwaka w’ 1933 ubwo abakoloni b’ababiligi bashyiragaho indangamuntu n’ibindi byangombwa byanditsemo amoko.
Munyemana avuga ko ingoma zakurikiye ubukoloni zaje zishimangira ibyo abazungu basize mu Rwanda, birimo ayo macakubiri yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Bakaba basaba ko abanyarwanda bareka inyigisho mbi bahawe mu myaka itari mike, kugirango babashe kubaka ubumwe bwasenywe mu rwego rwo kubasha gutera imbere.
Aha bakaba batanze urugero rw’Abanyayisiraheli bakorewe na Jenoside yatwaye abantu basaga miliyoni esheshatu ariko magingo aya bakaba bari mu bwoko bukize ku isi kandi buzi ubwenge kubera ko bashyize hamwe bakarwanira ko ubumwe bwabo butavogerwa.