Burera: Nyuma y’imyaka 18 abacitse ku icumu rya Jenoside bari kwiyubaka
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bo mu karere ka Burera, baratangaza ko nyuma y’imyaka 18 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi bari kugenda biyubaka, babana neza n’abaturanyi babo.
Umwe mu bagore bacitse ku icumu rya Jenoside ukomoka mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Burera abisobanura muri aya magambo:
“Mbere wagendaga mu bantu uri kwikebakeba (kwishisha, kwikandagira) ariko ubungubu turagenda nta kibazo ukumva uratuje, ukabona n’abayobozi baguhaye agaciro ukumva nta kibazo ufiteâ€.
Akomeza avuga ko anabanye neza n’abamuhekuye. Agira ati “ tubanye neza kubera ko iyo aje yarakwiciye akagusaba imbabazi hagati aho ngaho nta kindi wakora iyo ubonye nta kindi kintu akugaragarije kibi murasabana mukuzuzanya nta kibazoâ€.
Niyonsenga Fabien uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Burera avuga ko abacitse ku icumu bo muri ako karere baharaniye kwiyubaka mu buryo bushoboka. Akomeza avuga ko n’akarere ka Burera kagerageza kubatera inkunga kugirango biteze imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bukora uko bushoboye bugafasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Babubakira amacumbi, ndetse banafasha mu bikorwa bitandukanye kugira ngo batere imbere.