“Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’abana barwo†Bosenibamwe
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru arakangurira abanyarwanda kurushaho gufata iyambere bakikemurira ibibazo igihugu cyabo gifite, kuko amateka agaragaza ko amahanga ntacyo yafashije.
Bosenibamwe Aime, akaba yavuze ibi tariki 10/04/2012, ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano w’u Rwanda mbere, hagati na nyuma ya Jenoside mu kagali ka Gasiza, akarere ka Rulindo.
Bosenibamwe yavuze ko jenoside twibuka yabaye amahanga arebera, ndetse ko hari bimwe mu bihugu by’ibihangange byagize uruhare rugaragara, aho gutanga inkunga ngo bahagarike ibyabaga.
Agira ati: “Jeneral wayoboraga ingabo z’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, yagiye kubwira umunyamabanga mukuru w’uwo muryango ko mu Rwanda hategurwa jenoside, ariko ntibamwumva. Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’abana barwoâ€.
Avuga kandi ko amahanga yagaragaje ko nta mpungenge yaterwa no kuba abanyarwanda bakwicana bagasenya igihugu cy’abo, bitewe n’ uko u Rwanda rutari igihugu gifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “hari umuperezida wa Amerika ntavuze amazina, wavuze ngo agahugu nk’u Rwanda kari mu birometero birenga miliyoni kure ya Amerika gasibamye ku ikarita y’isi nta ngaruka byatera inyungu n’umutekano wa Amerikaâ€.
Yagaragaje kandi ukuntu u Bufaransa bwatanze icyifuzo cy’uko hashyirwaho zone turquoise, maze umuryango w’abibumbye uhita ubyemera kandi nta kindi yari ije kumara uretse gutera umurindi jenoside.
Bosenibamwe yasabye abanyarulindo kwirinda urwango kuko ntaho rwageza umuntu ndetse n’igihugu, avuga ko abana b’u Rwanda aribo bahagaritse aya mahano, bazanabasha kwikemurira ibibazo igihugu cyabo gifite.