Igishushanyo cy’imiyoboro y’amazi cy’akarere ka Gakenke cyashyizwe ahagaragara
Igishushanyo kivuguruye cy’imiyoboro y’amazi cy’akarere ka Gakenke kizashingirwaho mu gusana no kubaka imiyoboro y’amazi mishya izageza amazi meza ku baturage cyashyizwe ahagarara kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/04/2012.
Sosiyete ya West Ingenierie yo mu gihugu cya Gineya Equatorial yakoze icyo gishushanyo ivuga ko imiyoboro y’amazi igera kuri 82 ikeneye gusanwa, izatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari enye.
Ayo mafaranga yose akazatangwa na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose, nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2020.
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa basabye ko mu kunononsora icyo gishushanyo cy’amazi hazitabwaho kugeza amazi ahantu hakaswe imidugudu no mu mijyi ya Gakenke na Ruli.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’amazi bitewe n’imiterere y’akarere kagizwe n’imisozi miremire.
Yasabye ko n’amazi makeya bafite, bakwiye kwiga uburyo yagombye gucungwa neza kuko abayacungaga bagaragaje intege nkeya zo kutita ku miyoboro y’amazi bikagira ingaruka ku baturage zo kubura amazi.