Kuba jenoside yarashobotse ni uko ubutabera bwakoze nabi – Hon. Mukabugema Alphonsine
Mu kiganiro ku mateka yaranze ubutabera mbere na nyuma ya jenoside, Depite Mukarugema Alphonsine yagiranye n’abanyakamonyi, yatangaje ko jenoside yakorewe abatutsi yabaye indunduro y’akarengane karanze inzego z’ubutabera zabayeho kuva muri Repubulika ya mbere.
Icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10/4/2012, mu nzu mberabyombi y’akarere ka Kamonyi, iherereye I Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge. Depite Mukamugema yagarutse ku muco wo kudahana, kurenganya no guhohotera byagaragaraga mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Yatanze ingero z’ukuntu abatutsi bicwaga mu byo bitaga “muyagaâ€, inka za bo zikaribwa, intoki za bo zigatemwa, byose bigakorwa abategetsi barebera kandi ntibagire icyo babikoraho. Aho rero niho ahera yibaza ati â€ese icyo gihe urwego rw’ubutabera rwari rushinzwe ikiâ€?
Mu by’ukuri, ikibazo ubutabera bw’icyo gihe bwari bufite ni uko butigengaga haba mu mikorere ya bwo no mu gucunga umutungo cyangwa abakozi. Ngo Inama nkuru y’ubutabera yayoborwaga na Perezida wa Repubulika akaba ari nawe ushiraho abacamanza.
Icyo gihe rero hariho abacamanza benshi badafite ubumenyi buhagije kuko babaga barashyizweho ku kimenyane, maze imanza nyinshi zigacibwa nabi. “Ruswa, munyangire na munyumvishirize byari byarafashe intebeâ€. Uko niko Depite Mukarugema akomeza abivuga.
Ubwo butabera bubi rero nibwo bwaganishije kuri jenoside, nayo yasize imanza nyinshi mugihe ubutabera bushya bwari bukiyubaka. Abantu benshi bakekwagaho jenoside bagombaga kuburanishwa ndetse n’abacitse ku icumu bakabona ubutabera.
Mu rwego rwo kuvugurura ubutabera, mu mwaka wa 2004 leta y’ubumwe yashyizeho inzego z’ubutabera nshya kugirango imanza zirangire vuba. Hashyizweho: inkiko Gacaca, Urwego rw’Abunzi, Imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ndetse n’Inzu y’ubutabera (MAJ) ibamo abakozi bagira inama abaturage mbere yo kujya mu nkiko.