Ngororero: hibutswe jenocide yakorewe abatutsi mucyahoze ari superefegitura ya Ngororero
Ku wa 10 Mata 2012, mu karere ka Ngororero habereye umuhango wo kwibuka inzirakarengane ziciwe mu cyahoze ari superefegitura ya Ngororero mu nyubako yahoze ari ingoro ya MRND. Iyo nzu yatikiriyemo abantu bagera kuri 14 500.
Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’akarere rurangirira ku rwibutso rwa Ngororero. Mbere y’igitambo cya misa cyo gusabira inzirakarengane hatanzwe ibiganiro byatanzwe n’abayobozi b’akarere bungirije.
Ushinzwe imiberho myiza Nyiraneza Clothide yatanze ikiganiro ku mibereho y’abanyarwanda mbere na nyuma ya jenoside aho yagaragje intambwe ikomeye abanyarwanda bamaze gutera nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi bataretse no kwiyubaka. Mugenzi we ushinzwe ubukungu Mazimpaka Emmanuel yaganiriye abari aho ku mateka y’ubutegetsi bwagiye busimburana kuva u Rwanda rwabaho. Yagize ati mbere y’ubukoloni hari ubutegetsi bwa cyami aho abanyarwanda babanaga kivandimwe.
Ku gihe cy’abakoloni haje amacakubiri ashingiye ku moko maze abazungu baca abanyarwanda mo ibice 3 ngo bakunde babayobore “divide and ruleâ€. Nyuma y’ubutegetsi bw’abakoloni haje repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje umurage w’abakoloni zikomeza kubiba amacakubiri mu banyarwanda kugeza kuri jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni. Umusore rurangwa Appolinaire watanze ubuhamya  yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri, asaba akomeje ababyeyi kwirinda gutoza abana ingengabitekerezo mbi harimo iya jenoside , abasaba kubigisha indangagaciro na kirazira.
Umuyobozi wa IBUKA Serayi Jean d’Amour yashimiye muri rusange uburyo ubuyobozi bw’akarere bwita ku mibereho myiza y’abarokotse asaba ubuvugizi kugirango abatarabona imitungo yabo bayihabwe. Yanasabye ko amateka ya jenoside muri Ngororero yakwandikwa akagira aho ashyingurwa bityo akajya yigishwa.Umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon yashimiye abaturage uburyo bitabira gufata mu mugongo abacitse kw’icumu anizeza ko akarere katazahwema kwita ku barokotse batishoboye.
Mw’izina rya bagenzi be Ngabo Amiel na Mukandasira Caritas bari baje kwifatanya n’abanyengororero Honorable Nyabyenda Damien yashimiye Rurangwa ubuhamya yatanze n’uburyo yasabye urubyiruko n’ababyeyi kubaka igihugu cyacu. Yavuze ko amateka ya jenoside muri Ngororero azandikwa, kandi ko abacitse kw’icumu bazakomeza kwitabwaho uko amikoro y’igihugu azagenda aboneka. Mugitambo cya misa cyayobowe na Padiri mukuruwa Paruwasi ya Rususa Ngomanziza Leonidas habonetse inkungaingana na 80 000 frw azafasha mu gusana amazu y’abarokotse jenoside batishoboye. Twibutseko inyubako yahoze ari ingoro ya MRND yiciwemo inzirakarengane z’abatutsi 14 500. Iyo nzu yabaye urwibutso rwa Ngororero ikaba ishyinguwemo imibiri 8 375.Uretse intumwa za rubanda, n’abayobozi b’akarere uyu muhango wari witabiriwe n’inzego z’umutekano, abayobozi b’ ingabo na police, ab’amadini anyuranye n’imbaga y’abantu bagera ku 2 400.