Nyabihu:Abaturage bashishikariye kumva amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi ngo bayigireho biyubakire ejo hazaza heza

Abaturage bashishikajwe no kwigira ku mateka yaranze Jenoside ngo bayigireho biyubakire ejo hazaza heza
Nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’ 1994, igaruka ku buryo Abanyarwanda bagomba kwigira ku mateka bityo bagafatiraho isomo ryo kwiyubakira ejo hazaza heza, mu karere ka Nyabihu usanga abaturage bitabira ibiganiro ku buryo bushimishije,bafite inyota yo kumva amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, uko yashyinzwe mu bikorwa, ababigizemo uruhare ndetse n’uburyo yahagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi.
Muri biganiro byabereye mu Murenge wa Mukamira kuri uyu wa 10/04/2012, bigahuza abaturage b’imidugudu yegereye urwibutso rw’akarere ka Nyabihu ariyo Kazuba na Kamenyo ,bagarutse ku bimenyetso byaranze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda aho wasangaga abaturage bashishikajwe no kumva ibi biganiro ndetse bagatanga n’inyunganizi,ku birebana n’inyigisho yari yateguwe.
Muri ibyo biganiro abaturage basobanuriwe ko Jenoside itabaye impanuka,ahubwo ari ibintu byateguwe guhera kera bigashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho bukanashishikariza abaturage kwica bagenzi babo babaziza ubwoko bwabo. Bagarutse kandi ku bwicanyi ndengakamere bwakozwe hagapfa abatutsi benshi mu gihe gito bitewe n’uko nta wabarengeraga,kandi bagafatwa nk’aho atari abantu bakabita inyangarwanda,inzoka,inyenzi n’andi mazina abambura ubumuntu bityo baricwa,ibyo kandi bikaba byarakozwe n’imiryango mpuzamahanga irimo na ONU yari ifite abasirikare bashinzwe kugarura amahoro mu Rwanda bose barebera.Ibyo byose bikaba ari bimwe mu bimenyetso byagiye biranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nyuma yo gusobanurirwa menshi mu mateka yaranze Jenoside, abaturage bashishikarijwe kurushaho kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda, birinda amacakubiri yagiye abibwa n’ubutegetsi bubi ndetse n’abakoroni baharanira kubaka amajyambere agenda agerwaho mu Rwanda, yaba mu burezi, mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buringanire, n’ahandi. Kwiteza imbere bizira ivangura bisigaye biranga Abanyarwanda ngo ni imwe mu nkingi zigomba kwitabwaho n’abaturage mu rwego rwo kurushaho guharanira ejo hazaza heza. Gahunda nka Girinka, Twelve years basic education, Mutuelle de santé, ibigo by’imari n’amabanki biboneka hafi ya hose, amahoro, ubumwe bw’Abanyarwanda, zikaba ari zimwe mu nkingi zigaragaza iterambere rigenda rigerwaho nyuma ya Jenosid. Abaturage bakaba basabwe gusigasira izo nkingi z’iterambere.
Uretse kumva amateka abaturage bakaba bagira n’uruhare mu gutanga umusanzu ufasha bagenzi babo bacitse ku icumu batishoboye kwiteza imbere no kwikura mu bukene. Kuri uyu wa 10/04/2012 abaturage bitabiriye ibiganiro bakaba batanze amafaranga agera ku 8120 ako kanya yo kugoboka bagenzi babo,banemera n’andi asaga 9000 bazazana ku munsi ukurikiraho. Gusa iyi gahunda ikaba ikomeje mu rwego rwo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi.