Musange:Barasabwa kwigira ku mateka
Abaturage bo mu murenge wa Musange wo mu karere ka Nyamagabe barasabwa kwigira ku mateka n’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda.Ibi byatangajwe mu kiganiro cyatanzwe na Depite Nyirarukundo Ignacienne, ku mateka y’imiyoborere mu Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi .
Depite Nyirarukundo yasabye abaturage bo mu midugudu ya Karama , Cyabagomba na Munini yose yo mu murenge wa Musange kwigira ku mateka anabasaba kwirinda kubangamira ubuzima bw’Umunyarwanda kuko afite agaciro gakomeye.
Depite Nyirarukundo yagize ati †Jenoside yatwigishije kaminuza itarabaho ku isi kandi namwe murimo. Ubu ngubu tuzi agaciro k’umuntu icyo ari icyo.Niyo mpamvu uwashaka kumuhungabanya agomba kubibazwa n’amategeko y’u Rwanda,akabisobanura,hanyuma abandi bo bagakomeza umurongo wo kubyumvisha begenzi babo.“
Muri iki kiganiro kandi Depite Nyirarukundo yasabye abaturage kumenya ko Umunyarwanda afite agaciro gakomeye bakaba bagomba kubaha Umunyarwanda, ati †icyo ugomba kwirinda ni ukubangamira ubuzima bw’umunyarwanda kuko umunyarwanda afite gaciro gakomeye.“
Amateka yavuzwe ni ayaranze u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu.Depite Nyirarukundo yerekanye bimwe mu byagezweho nyuma ya Jenoside aho yatangaje ko abenegihugu bose bafite amahirwe angana ku byiza by’igihugu.