Komite mpuzabikorwa yIntara yAmajyepfo yateranye
Kuri uyu wa kane tariki 29/12/ 2011 mu cyumba cy’inama cya ILPD mu karere ka Nyanza hateraniye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo iyobowe na Munyetwari Alphonse, umuyobozi w’iyo Ntara.
Munyetwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Foto: JP
 Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye yaba mu nzego za gisiviri n’iza gisirikare bafite aho bahuriye n’iterambere ry’Intara y’Amajyepfo.
Ikiganiro ku buhinzi nicyo cyabimburiye ibindi biganiro. Rugamba Egide ukuriye RAB (Rwanda Agricultural Board) ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yagaragarije abari muri iyo nama aho uturere tw’Intara y’Amajyepfo tugeze mu guhinga ibihingwa twihitiyemo bitewe n’imiterere y’ubutaka bwatwo.
Bamwe mu bitabiriye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo. Foto: JP
 Ikindi kiganiro cyatanzwe ni ikirebana na gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuli y’Uburezi bw’Ibanze bw’imyaka 12. Intego Uturere tugize Intara y’Amajyepfo twihaye ni uko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuli n’ubwiherero igomba kurangirana n’uku kwezi k’Ukuboza 2011.
Mu gihe hakiri Uturere tukirwana no kubaka hari n’utundi twamaze kurangiza imirirmo y’inyubako.  Muri utwo turere harimo aka Kamonyi na Gisagara twanashimiwe cyane muri iyi nama ya komite mpuzabikorwa.
Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fadhil Harerimana yagarutse ku kibazo cy’ibisindisha n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Avuga ko hashyizweho amabwiriza agamije kwirinda no kurwanya ibisindisha mu rubyiruko n’ibiyobyabwenge ku baturarwanda bose.
Yabisobanuye muri aya magambo agira ati “ Kwemerera umwana wese utarageza imyaka 18 y’amavuko kwinjira mu tubari, Amahoteri, inzu z’urubyiniriro, amacumbi y’ubucuruzi atari kumwe n’ababyeyi cyangwa abandi babifitiye ububasha bihanwa n’amategeko mu Rwandaâ€. Yasabye ko buri wese yagaragaza uruhare rwe mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge kugira ngo hubakwe igihugu kizira ibiyobyabwenge.
Ikindi yasabye muri iyi nama kirebana no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’uko aho abaturage benshi bahuriye nko mu gikorwa cy’umuganda n’ahandi hagomba kujya havugwamo ayo mabwiriza.
Â
Â