Gatsibo: hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside 168
Nyuma y’ibyumweru birenga 2 hatungwanywa imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mucyahoze ari komini Murambi taliki ya 11 Mata nibwo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro, italiki ifite amateka Atari meza kubacitse Kiziguro kuko aribwo uwayoboye Komini Murambi Gatete Jean Baptiste hamwe n’interahamwe yarayoboye bashyize mu bikorwa umugambi bari bamaranye igihe wo kumara abatutsi.
Mu mibiri 168 yashyinguwe mu rwibitso rwa Kiziguro hakaba harimo imwe mu mibiri yishwe mbere ya jenoside yo mu 1994 kuko mucyahoze ari murambi jenoside bayitangiye kuva 1991 aho abishwe muri Ngarama baguye mu kigo cya kisirikare bafatwa nk’ibyitso.
Umwe mubashyinguye abe muri uru rwibutso akaba ashima leta y’u Rwanda imbaraga yashyizeho mu gufasha abacitse ku icumu nubwo hari benshi bagifite ibibazo mu mibereho hamwe n’ibibazo by’amasambu y’abana b’imfubyi amasambu yafashwe n’abandi bantu bakaba batarayabasubiza, mu gihe abandi bayagurishije none abana bakaba baraheze mu gihirahiro.
Bumwe mu buhamya bwatanzwe Kiziguro bugaragaza ko hahungiye abantu bagera kuri 3500 bahungiye muri kiriziya, ndetse interahamwe zikabishyigikira zigamije kwegeranya abatutsi bo muri Murambi kugira ngo babicire hamwe aribyo byaje kuba taliki ya 11 Mata kuko nyuma y’uko abapadiri bahavuye, interahamwe ziyobowe na Gatete bigabije abatutsi bari mu kiriziya bakabica babanje kujonjora abagabo n’abasore bashobora kubarwanya ubundi bakabatera za gerenade ubuzigaye bakabajugunya mu rwobo rwari rwaracukuwe muri 19970 rufite metero zirenga 50 nubu abajugunywe muri urwo rwobo bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro.

Iyo nzu yubatse ku rwobo rwa metero zirenga 50 rwajugunywemo abatutsi 3500 nubu ntibarashyingurwa mu cyubahiro
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside Jean de Dieu Mucyo uretse kwihanganisha ababuriye ababo iKiziguro, avuga ko bakwiye gufata umwanya wo kuririra abantu babo. Ati “birakwiye ko ufata umwanya ukaririra umuntu wawe kuko yapfuye urupfu atarakwiye, birakwiye kandi ko umuha icyubahiro yarakwiye, ariko nyuma yo kumuririra ukamenya ko hari ibyo yakoraga kandi nawe ukeneye kubaho. Mukwiye gukomera mugakomeza n’abandi kugira ngo mushobore kugera aho mugera nubwo bitoroshye.â€
Nubwo urwibutso rwa Kiziguro rufite amateka yihariye kuri jenoside bitewe n’igihe yatangiriye, abahafite ababo bahashyinguye basaba ko rwakubakirwa k’uburyo bugezweho ndetse nabajugunywe mu rwobo bubakiye bagakurwamo bagashyingurwa mu cyubahiro, ibi bikajyana no gufasha abafite amateka kuyandika maze amateka yahoo akandikwa. Mucyo Jean de Dieu ahamagarira abantu bose kwandika amateka ya jenoside yagiye aba ahantu hatandukanye ndetse. “ ndangira ngo mbabwire ko uretse kwibuka abazize jenoside tubaririra dukwiye no kwandika amateka yabo ndetse tukarenga kubaririmba mu ndirimbo ahubwo tukandika ubuzima bwabo bikazatuma na nyuma y’ibihe bakomeza kwibuka kuko bapfuye nk’intwari.â€
Minisitiri w’ibikorwa bya Guverinoma Protais Musoni avuga ko ibyabaye bitazongera ahubwo abarokotse bagomba guharanira kubaho bagatera imbere kuko amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira kandi leta iriho ifite intego yo gukumira icyatera jenoside cyane ko jenoside yabaye mu Rwanda yatewe n’ibitekerezo bibi leta yashyigikiye ndetse ikabishyira mu bikorwa birimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gatsibo ni akarere karurijwemo n’amakomini yagaragayemo ivangura kuva mu 19963 ubwo inyenzi zateye zitungukiye mu mutara kuko abatutsi bishwe, naho 1990 inkotanyi zitera ntacyumweru gishize indege ikaza kurasa abaturage bavuga ngo n’inkotanyi ziyoberanyije, ubundi abatutsi bazi gusoma no kwandika bagafatwa bitwa ibyitso bakajyanwa kwicirwa Byumba bitwa inkotanyi.