Jenoside yashobotse kuko habayeho kwirengagiza no gukandagira amategeko-Uhagaze
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungiijre ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere mu karere ka Muhanga, uhagaze Francois, mu kiganiro yagiranye na bamwe mu batuye uyu mujyi, ku wa 10 Mata 2012 yababwiye ko Jenoside mu Rwanda yashobotse kuko habayeho kwirengagiza nkana ndetse no gukandagira amategeko yari ariho.
Uhagaze avuga ko yaba abayobozi cyangwa n’abaturage nta wumvaga amategeko icyo avuga kuko ngo ntayo bari bazi. Aha akaba yatanze urugero rw’abayobozi bicaga bagakiza kuburyo icyo bavugaga ntawashoboraga kugihindura.
Ibi ngo byakururaga ruswa n’ubwoha bwinshi mu baturage, agira ati: “hari aba-conseil ba kera nzi baturwaga inzoga iwabo murugo mu rwego rwo kubihohoraho, hakaba ubwo azanga ngo nimbi bakajya gusha izindiâ€.
Ikibazo gikomeye ngo cyari uko ubutegetsi nyubahirizategeko byinjiraga mu bucamanza bityo bigatuma ubucamanza butigenga kuko butanagenerwaga ingengo y’imari.
Mu burezi naho amategeko ho ngo ntiyubahirizwaga na busa kuko ngo nta manota yarwebwaga ahubwo ngo habagaho kwemererwa; ibi bikaba byari bigamije guheza ubwoko bumwe.
Uhagaze avuga ko abaturarwanda muri icyo gihe batari bafite ubwisanzure mu gihugu cyabo kuko ngo kugirango ave muri perefegitura ajya mu yindi yabanzaga gusaba uruhushya ( Laise-passer) nk’uko ugiye mu mahanga arusaba.
Iyo waramukaga ubirenzeho ngo warahanwaga kuburyo hari ubwo washoboraga kwicwa.
Mu gihe cya jenoside ngo amategeko yarakandagiwe burundu kuko ngo bishe miliyoni y’Abatutsi irenga kandi hari itegeko rivuga ko uwishe umuntu nawe ahabwa igihano cy’urupfu.