“Kumvira kwa gisirikare si ndiyo bwanaâ€- Lt. Gen Ceaser Kayizari
Avuga ko kumvira kwa gisirikare atari ndiyo bwana, Lt. Gen. Caesar Kayizari yasubizaga ikibazo umunyeshuri wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yari abajije agaragaza ko kumvira kwa gisirikare bishobora gutuma bakoreshwa bibi. Hari mu kiganiro ku mutekano Lt. Gen. Kayizari yagiriye muri iyi Kaminuza.
Uyu munyeshuri yatanze ingero z’uko kera mu Rwanda, umwami Rwabugiri yatumaga ingabo kwica umuntu zikagenda zikamwica, ko mu gihe cya jenoside abasirikare batumwe kwica abatutsi bakabikora, maze agaragaza impungenge z’uko kuba abasirikare bagomba kumvira ababakuriye hari igihe n’ubu batumwa gukora bibi bakabikora.
Lt. Gen. Caesar Kayizari rero yamusubije ko kumvira kwa gisirikare bitavuga kuba ndiyo bwana, ni ukuvuga gukora ibyo bakubwiye byose utabanje gushungura. Yagize ati : « kumvira kwa gisirikare bivuga guhaguruka ugakora ibyiza n’iyo batakureba, ni ukubahiriza amabwiriza abumbiye mu mategeko agenga igisirikare ».
Na none kandi, ngo gushyira mu bikorwa amategeko mabi si ukumvira nyabyo. Kumvira kwa gisirikare si ukwica abantu, ahubwo ni ukubakiza. Nta cyaha giterwa no kumvira k’umusirikare.
Ku birebana n’uko abasirikare bishe abatutsi mu gihe cya jenoside, Lt. Gen. Caesar Kayizari yagize ati: “si abasirikari bishe mu Rwanda, ni abasivile. N’abasirikari bishe ntibishe bubahiriza amategeko ya gisirikare“.
Ku birebana n’uko ku ngoma ya Rwabugiri ingabo zicaga abantu zibitumwe n’umwami, Lt. Gen. Caesar Kayizari yavuze ko abo izo ngabo zicaga babaga ari abaciriwe urubanza rwo gupfa bitewe n’ibyaha bakoze.