Ruhango: umwihariko wa jenoside muri Kinazi
Mbere y’uko jenoside iba mu murenge wa Kinaza ahahoze ari muri komine Ntangwe, hacukuwe icyobo kini bataga bavugaga ko ari umusarane w’amashuri barimo gucukura.
Icyi cyobo kikaba cyaracukujwe na Nsabimana Jacque wari umuyobozi wa CDR muri komine Ntongwe akaba n’umwarimu. Icyi cyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 50 z’ubutambike. Kikaba cyaritwaga CND kubera ingabo z’inkotanyi zabaga muri CND mu mujyi wa Kigali.
Jenoside igitangira icyi cyobo cyahise kifashishwa n’interahamwe, aho bafataga imodoka bakazenguruka komine yose bahiga abatutsi bakabapakiramo bababwira ngo nibaze bage kureba bene wabo muri CND bashaka kubabwira inkotanyi.
Bamaraga kuhabageza bakabajugunyamo ari bazima, abanze bakabatemagura; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Jeanne umwe mu baharokokeye.
Muhorakeye avuga ko icyi cyobo cyajugunywemo abatutsi bagera ku bihumbi 60 bose bagapfiramo
Hakizimana François nawe nu umwe mu bacitse ku icumu avuga ko jenoside ikirangira, ngo barisuganyije bakuramo imibiri yari itabye muri icyi cyobo bayishyingura mu mashitingi kugeza n’ubu ariho ikiri.
Ubuyobozi bwa karere ka Ruhango bukaba buteganya kubaka urwibutso ruzashyingurwamo iyi mibiri mu cyubahiro ikavanwa mu mashitingi.