Isomo ryo kwihangira umurimo ryagombye kwigishwa abanyeshuri bakarangiza biteguye kwiteza imbere aho gusaba akazi .Guverineri KABAHIZI Celestin
Kuri uyu wa 11 mutarama2012 nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangije ku mugaragaro igikorwa cya Hanga umurimo mu Ntara y’Iburengerazuba. Iyi gahunda ikaba igamije gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo mishya itari ubuhinzi n’ubworozi irimo udushya kandi bigaragara ko izatanga akazi kuri benshi bityo iterambere rikagera kuri bose n’Igihugu kikabyungukiramo.
PS MINICOM, Guverineri KABAHIZI Celestin na Mayor wa KARONGIÂ , KAYUMBA Bernard
Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bari kumwe n’ab’Intara y’Iburasirazuba babanje gusura bamwe mu baturage bafashe iya mbere mu kwihangira imirimo ubu ikaba imaze kubateza imbere.
Ku ikubitiro hasuwe, Bwana NSHIMYIMANA Francois ukorera i Rubengera agakora za bisuit (ibisuguti) mu ifu y’ibigori ndetse n’ibitoki akanagira undi mwuga wo gukora senyenge bakoresha bubaka amazu.
Uyu mugabo bigaragara ko akiri muto yavuze ko yatangije amafaranga agera kuri 50Â 000 frw gusa ngo ariko ubu abasha kwinjiza ibihumbi magana ane ku kwezi.
Undi wasuwe ni Madamu Mushimiyimana Alice wahoze ari umwarimukazi akaza kugira igitekerezo cyo kubireka agatangiza uruganda rusya ibigori agatangirira ku nguzanyo ya miriyoni imwe n’igice ubu akaba afite uruganda rukora ifu nziza y’ibigori.
Kuri ubu avuga ko afite imitungo igera kuri 20 000 000 frw akaba yinjiza inyungu ingana n’amafaranga ibihumbi 600 000 frw ku kwezi.
Emmanuel HATEGEKA umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko Reta y’u Rwanda yifuza ko mu mwaka w’2017 haba hari imirimo mishya itari ubuhinzi n’ubworozi igera kuri 1 400 000 mu gihe kuri ubu yageraga kuri 400 000 gusa.
Ku kibazo cy’uko ubuhinzi n’ubworozi byaba byirengagizwa muri gahunda ya HANGA UMURIMO , Emmanuel HATEGEKA yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza gutezwa imbere gusa ko kubera ko iyo myuga ikorerwa ku butaka butiyongera nyamara abaturage biyongera byabaye ngombwa ko hatekerezwa indi myuga ya servisi zidasaba ubutaka ko ariko kunoza ibibikomokaho byo byemewe muri HANGA UMURIMO.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba KABAHIZI Celestin we yavuze ko imyunvire y’abantu igomba guhinduka bakumva ko batagomba gutega amaramuko kubo basaba akazi ahubwo bakihangira imirimo kuko aribwo baziteza imbere ku buryo bugaragara.
Kuri iyi ngingo akaba yarasabye abarezi ko isomo ryo kwihangira umurimo ryashyirwa mu yandi yigishwa kdi abayobozi batandakunye ndetse n’itangazamakuru bakaba aba mbere mu gushishikariza Abanyarwanda kwihangira imirimo.