Umuyobozi w’ingabo muri Nyabihu arahamagarira urubyiruko kwitabira gahunda z’icyunamo kuko zibafitiye akamaro kanini
Kuri uyu wa 11/04/2012 colonel  Gakuba James uhagarariye ingabo mu Karere ka Nyabihu,mu kiganiro  yatanze mu Murenge wa Mukamira mu midugudu wa Gisenyi,Butongwe na Rwangirangeni,yagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo,ingaruka zayo mu Banyarwanda uko yakumirwa n’ibindi. Yashishikarije abaturage bitabiriye gahunda zo kwibuka kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, gukumira abarwanya ko Jenoside itabayeho ndetse n’abayipfobya ndetse ashishikariza Abanyarwanda kubaka ubumwe bwabo batagendeye ku moko yazanywe n’abari babifitemo inyungu.
Nyuma yo kwerekana ingaruka za Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ,uyu muyobozi w’ingabo yasabye urubyiruko kwitabira gahunda zo kwibuka kuko havugwamo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uko yateguwe, abayikoze, uburyo batandukanije abanyarwanda, uko yahagaritswe na FPR Inkotanyi, amateka y’imibanire y’Abanyarwanda ndetse n’uburyo barimo kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Paul Kagame. Yavuze ko urubyiruko rw’ejo hazaza h’u Rwanda,rusabwa gufata iya mbere mu kumenya amateka y’u Rwanda kuko arirwo ejo hazaza h’u Rwanda rusabwa kuruhindura rwiza cyane kuruta uko ruri.
Ati â€urubyiruko ni abayobozi b’ejo hazaza†kuba dufite imiyoborere myiza mu gihe cya none ni ngombwa ko urubyiruko rubwigiraho rukazakora ibisumbye ibikorwa ubu ngubu mu guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda. Niba ubu Perezida Paul Kagame agejeje u Rwanda kuri gahunda ya Girinka Munyarwanda, urubyiruko ruzahagarara mu mwanya arimo igihe kizaza, mu Rwanda ntirusabwa gusubiramo ibyo yakoze ahubwo rusabwa kurenzaho bikaba “Girimodoka Munyarwanda. Niba ubu tugeze aho abana bigira ubuntu kugeza ku myaka 12,mu bihe bizaza urubyiruko nk’ejo hazaza h’u Rwanda rwagombye kugeza abanyeshuri nibura kuri kaminuza bigira ubuntu.†Izi zikaba ari ingero zifatika uyu muyobozi yagiye agaragaza urubyiruko rwaheraho rukazubaka ejo hazaza heza rugendeye ku miyoborere myiza igenda igaragara mu Rwanda hamwe na Leta y’ubumwe.
Uyu muyobozi w’ingabo yongeyeho ko nk’uko Perezida w’u Rwanda akunze kubivuga ko utazi iyo ava atamenya n’iyo ajya,urubyiruko nk’abatazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kuyamenyeshwa hanyuma bagakura isomo kubyabaye mu rwego rwo kubaka ahazaza heza hazira amacakubiri,umwiryane,ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bibi byatanya Abanyarwanda. Bakimika umuco w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda,bagateza imbere buri wese nta tonesha cyangwa kubogama,bityo imiyoborere myiza iranga u Rwanda ubu, ikazarushaho mu bihe bizaza binyuze mu rubyiruko,imbaraga z’ ejo hazaza h’u Rwanda. Yongeyeho ko umuco wo kwibuka ari umuco mwiza ku Banyarwanda bose,ubibutsa ibihe banyuzemo,amateka yabiranze mu rwego rwo kuyigiraho ngo biyubakire ejo hazaza heza. Urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza rukaba rugomba kwitabwaho by’umwihariko.