Burera: Urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbaraga zarwo rwubaka u Rwanda
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ruratangaza ko imbaraga zarwo ruzazikoresha rwubaka igihugu cy’u Rwanda rurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
tariki ya 12/04/2012 ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Burera ndetse n’abaganga bo muri ako karere bakoraga urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, urubyiruko rwatangaje ko ruharaniye  iterambere ry’u Rwanda nyuma y’amateka mabi rwanyuze mo.
Clementine Twizerimana umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Burera yagize ati “tuzi neza ko urubyiruko rwagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi, twe rero nk’urubyiruko rwa Burera twaravuze tuti ‘izo mbaraga zakoreshejwe icyo gihe abantu bakicana bakamarana, urubyiruko rukaba arirwo rugira mo uruhare turifuza ko twebwe twaba noneho imbaraga zubaka’â€.
Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwaratekereje gukora urwo rugendo ari ukugira ngo na bamwe mu bakiri bato batazi amateka y’u Rwanda, babashe kuyamenya.
Yagize ati “ Abenshi mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera ntabwo bazi  amateka y’ibyabaye. Hano tuhakuye isomo rinini aho twiboneye ko Jenoside yakorewe abatutsi atari ikintu cyatunguriweho ahubwo ari ikintu cyaje cyarateguweâ€.
Abari mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, barushoreje k’Urwibutse rwa Rugarama ruri mu murenge wa Rugarama. Urwo rugendo barutangiriye ku kigo cy’amashuri cya G.S. Gahunga giherereye mu murenge wa gahunga ho mu karere ka Burera.
Ubwo bari bari k’Urwibutso, uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Burera yavuze ko urwo rwibutso ruhamya ko Jenoside  yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe. Kuko imyinshi mu mibiri ishyinguye muri urwo rwibutso ar’iy’abishwe mbere ya 1994.
Twizerimana yavuze ko ubuhamya bahawe bwatumye babasha kumenya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi bityo bakaba bagiye kuba umusemburo w’imbuto nziza.
Kuba bakoze urugendo ni ukugira ngo bereke amahanga ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ko urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwemera ko Jenoside yabaye. Bityo bakabonera ho guharanira ko Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo itazongera kubaho ukundi nk’uko Twizerimana abisobanura.