Kurwanya ibiyobyabwenge ni uruhare rwa buri wese- Mbabazi Francois-Xavier
Ku itariki 12/1/2012, abaturage bo mu karere ka Ruhango babyukiye mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge; umuyobozi w’akarere  Mbabazi François-Xavier akaba yasabye “buri muntu†kurwanya ibiyobyabwenge kuko bitabaye ibyo “igihugu ntaho cyaba kijya.â€
Abayobozi b’akarere bafashe iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu inzego zitandukanye z’igihugu ziri gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kwiyongera uko bucya n’uko bwije, akarere ka Ruhango ko kakaba kahisemo gutera indi ntambwe aho kuri uyu wa kane abaturage biyemeje kurwanya “ ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge†ryugarije urubyiruko.
Iyi gahunda yabereye icyarimwe mu mirenge yose y’aka karere aho yabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri. Nyuma yo gukora uru rugendo  hatanzwe ubutumwa bukangurira abaturage kurwanya ibiyobyabwenge ndetse hatangwa n’ubuhamya bwa bamwe mu bahoze babikoresha.
Umukuru w’akarere ka Ruhango Mbabazi François-Xavier yasabye buri wese kurwanya ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo zigera no kubatabikoresha, ati “ushobora kuvuga ngo njye simbinywa ariko ugomba kumenya ko ingaruka z’uwinywa zizakugeraho.â€
Abaturage bo mu murenge wa Ruhango bo babashije kwibonera n’amaso yabo ndetse banasobanurirwa n’umukuru wa polisi mu karere ka Ruhango , bimwe mu biyobyabwenge bikunze gukoreshwa muri aka karere.
Urubyiruko ruratungwa agatoki.
Byamvagara Sosthène, umuturage wo mu murenge wa Ruhango yadutangarije ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryiganje mu rubyiruko ati “riteye inkeke rwose.Iyo ugeze mu tugari ku mugoroba ubona urubyiruko ruri cyane cyane urwavuye mu mashuri ruri kunywa urumogi.â€
No mu mashuri ibiyobyabwenge byagezemo.
Kugeza ubu bivugwa ko “ibiyobyabwenge byageze†ahasanzwe “hashakirwa ubwengeâ€.Ubu abanyeshuri b’ibyiciro bitandukanye kuva ku mashuri abanza kugera mu yisumbuye na za kaminuza ngo basigaye bakoresha ibiyobyabwenge.
Uwitwa Harindintwali François  yatanze ubuhamya ko yatangiye kunywa urumogi yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kugeza ubwo avuye no mu ishuri ajya kuba ku muhanda.
Naho Byamvagara Sosthène, umuturage wo mu karere ka ruhango yavuze ko ajya abona abanyeshuri bari kunywa urumogi cyangwa izindi nzoga zitemewe ati “ ubona bagenda mu mihanda banyunyuza, umwe abwira undi ngo diregiteri anyuze aha.Abandi ukabona bafashe inturusu barahekenye ngo babone uko binjira mu bigo.â€
Ihogoza Janvière, umunyeshuri mu kigo cy’Indangaburezi yatubwiye atari yabona ibiyobyabwenge ariko ajya yumva ko hari abanyeshuri babikoresha, yagize ati “tubyumvana abayobozi ngo bafashe abana babinyweye, abandi tukumva ngo barabinywa ariko nta n’umwe ndibonera amaso ku maso wabinyweye cyangwa abifite mu ntoki.â€
Umwaka ushize,abantu bagera kuri 30 bo mu karere ka Ruhango bapfuye bazize ibiyobyabwenge naho ibi naho ibinyabiziga 90 bikora impanuka ziturutse ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.