Guhungira i Musha tukaharokokera byatubereye inzira y’Umusaraba-Abarokokeye Musha ya Rwamagana
Uwimana Colletta na bagenzi barokokeye i Musha muri Rwamagana baravuga ko bariho ariko baranyuze mu nzira y’umusaraba bahuriyemo n’ububabare bwinshi, bakaba bakigendana intimba n’agahinda batewe n’ibyo babayemo muri iyi nzira y’umusaraba i Musha.
Mu mihango yo kwibuka no gushyingura i Musha imibiri 192 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabereye i Musha tariki 13 mata,2012 abaharokokeye bavuze ko bahahuriye n’akababaro no gutotezwa bagereranya n’inzira y’umusaraba abakirisito bazi kuri Yezu ubwo yajyaga kubapfira.
Uwimana Colletta wavuze mu izina ry’abaharokokeye yavuze ko abahahungiye mu minsi ya mbere babanje kuzengurutswa imisozi ya Musha, ahitwa Nkomanga na Nyarubuye, aho abishi bagendaga babica uruhongohongo, bamwe bakanabica nabi babajugunya mu ruzi ari bazima kandi abavandimwe babo bareba.
Abana bigaga amashuri yisumbuye ngo bababohaga insinga z’amasharazi, bakagenda babakururana inzira ndende babacunaguza ngo babajyanye mu mashuri makuru. Aha kandi habaga harimo n’ababyeyi bonsa cyangwa se abatwite abicanyi batigeze bagirira impuhwe, bazengurukanye ingendo ndende aho bajyaga kwica hose hakikije ikiyaga cya Muhazi.
Uwimana wemeza ko yaharokokeye n’abagore bane gusa, avuga ko nawe abyibuka agasanga ari inzira y’umusaraba banyuze, abayiguyemo agahamyaa ko bari mu biganza by’Imana iruhura abazize ubusa.
Iyi mihango yo kwibuka jenoside yanabereyemo igikorwa cyo gushyingura imibiri y’Abbatutsi 192 biciwe mu duce tunyuranye tw’icyahoze ari Komini Bicumbi na Gikoro batari bashyinguye mu rwibutso rwemewe. Kuri ubu urwibutso rwa Musha rukaba rwagezemo imibiri y’abantu 18,502.
Iyi mihango yitabiriwe na minisitiri Mussa Fazil Harerimana ushinzwe umutekano mu Rwanda, abadepite Mukayuhi Constance, Ingabire Claire na Nyiragwaneza Athanasie, abayobozi, abakozi n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana, Umunyamabanga w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Theodore Simburudari wahoze uyobora Ihuriro ry’Abarokotse Jenoside IBUKA ndetse n’abandi benshi bari bavuye imihanda yose, baje gushyingura cyangwa kwibuka ababo bashyinguye i Musha.
Imihango y’uyu munsi yabimburiwe n’igitambo cya misa y’abagatulika, cyakurikiwe n’amasengesho y’abaporoso n’abayisilamu mbere y’uko imihango yo kwibuka no gushyingura ikurikiraho.
Â