Muhanga: Barasabwa kwirinda kugendera mu kigare cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu biganiro abatuye umujyi wa Muhanga kuri uyu wa 12 Mata 2012 bahawe, basabwe kwirinda gushyigikira abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi kuko nabwo ari uburyo bwo kuyipfobya.
Kantarama Sezalie watanze ikiganiro kivuga ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza kubona abanyarwanda cyangwa n’abanyamahanga bavuga ko nta jenoside yabaye mu Rwanda kuko ngo hari ibimenyetso byinshi baba birengagije.
Yavuze ko hari abavuga ko jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe kandi ngo iyo usubiye mu mateka usanga yarateguwe kuva mu myaka ya za 59 kugeza ubwo yashyirwaga mu bikorwa.
Kantarama yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gutega amatwi abavuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi n’umuryango y’Abibumbye waremeje mu Gushyingo 1994 ko icyabaye mu Rwanda ari Jenoside atari ubwicanyi busanzwe.
Yavuze ko ubwicanyi bwose atari Jenoside kabone n’iyo bwaba bwarakozwe ku kigero runaka kuko ngo jenoside yitwa ityo iyo yateguwe na leta ishaka gutsemba burundu ubwoko cyanda abaturage runaka.
Kantarama avuga ko abatinda ku mibare y’abishye muri Jenoside nabwo ari bumwe mu buryo bwo kuyipfobya; aha akaba yavuzemo ko hari abavuga ko hishwe abantu ibihumbi 500.
Umuryango w’abibumbye nawo ushyirwa mu bapfobya Jenoside kuko uvuga ko hishwe abatutsi ibihumbi 800 gusa kandi ngo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo yarakoze ubushakashatsi igasanga hishwe abatutsi barenga miliyoni.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune yasabye abanyamuhanga kwirinda kugendera mu kigare cy’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi cyane ko bamwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa iyi Jenoside bakomokaga muri aka karere.