KARONGI: Ese umwana akubajije ati ni bande bishwe? Biciwe iki? Bishwe na nde? Wamusubiza iki?
Mu Karere ka Karongi ibiganiro bigamije guhashya jenoside n’ingengabitekerezo yayo byaritabiriwe ku buryo bushimishije. Urugero nk’igiherutse kubera mu kigo cy’amashuli cya ETO Kibuye ku munsi wa gatatu w’icyunamo (9/04/2012), cyaritabiriwe cyane abantu babura aho bajya biba ngombwa ko no hanze bahashyira imizindaro kugira ngo ababuze aho kwicara bakurikire bari hanze.
Buri kiganiro cyabaga gifite ingingo zitandukanye zo kunguranaho ibitekerezo, zose ariko zigahuriza ku ngingo imwe y’ingenzi yo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Ubwo bari mu gihe cyo kubaza no kungura ibitekerezo, umusore umwe yabajije abari baje gutanga ibiganiro agira ati:
“Ese nk’ubu nkatwe twari tukiri bato mu gihe cya jenoside, ubu tukaba twarashatse dufite n’abana, ko hari igihe umwana areba televiziyo akumva na radiyo maze ntasobanukirwe, ukajya kumva ukumva umwana arakubajije ati ese ni bande bishwe, biciwe iki, bishwe na nde? Kandi mukaba mutubwira ngo nta bwoko bwabagaho bwazanywe n’abazungu, ubwo uwo mwana umuntu yamusubiza iki?
Umwe mubari baje gutanga ibiganiro kuri uwo munsi Jabo Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, asubiza icyo kibazo yavuze ko kigoye guhita umuntu akibonera igisubizo, avuga ko ari ibintu byo kuzagibwaho impaka kugira ngo abanyarwanda benshi bazatange ibitekerezo byabo.
Ariko muri ako kanya we yavuze uko abyumva, asubiza uwari ubajije ikibazo amubwira ko ibyiza ari ugusubiza umwana umubwira ko n’ubwo hishwe abitwa Abatutsi, bakicwa n’abitwa Abahutu, ntago abitwa Abahutu bose ariko bakoze jenoside, kandi ko hari n’abitwa Abahutu bishwe bazira ko bataribashyigikiye ubwicanyi.
Mu biganiro byatanzwe harimo n’icy’ubutabera mbere na nyuma ya jenoside cyatanzwe n’umushinjacyaha wa repubulika mu Karere ka Karongi. Yasobanuye muri make ko jenoside yatijwe umurindi n’uko nta butabera bwabagaho ahubwo ugasanga harimitswe umuco wo kudahana kandi uwari kuregwa ari nawe waregerwaga. Ariko ubu ubutabera burakorerwa umutura Rwanda wese ntavangura n’ubwo habaye ah’abagabo kubera ibibazo ryahuye na byo kubera nyine jenoside y’94 yasize ishenye inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Jabo Paul atanga ishusho y’ubutabera bw’uyu munsi yagaragaje ko imanza nyinshi ubu usanga zitari hagati y’abapfa ko badahuje ibyitwa amoko, ahubwo usanga ziri hagati y’abavandimwe, ababyeyi n’abana, ndetse n’abafitanye amasano mu miryango. Jabo yashimangiraga ko ibyo bamwe buririraho bavuga ko mu Rwanda hari umwiryane w’amako ntashingiro baba bafite.
Muri rusange abantu bitabiriga ibiganiro ari benshi kandi atari ukurangiza umuhango gusa kuko wasangaga benshi bafite ibitekerezo n’ibyifuzo ariko umwanya ukababana muto dore ko ibiganiro byatangiraga saa munani bikarangira saa kumi n’imwe ariko kenshi byarangiraga saa kumi n’ebyili.