Nyabihu: Urusengero rutarokokeyemo n’umututsi n’umwe nirwo rwashoreshwemo icyumweru cy’icyunamo
Isozwa ry’icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Nyabihu ryabereye mu Murenge wa Mukamira mu kagari ka Rugeshi mu mudugudu wa Hesha mu rusengero rwiciwemo inzirakarengane nyinshi zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Nk’uko uwarokokeye hanze y’urwo rusengero mu kazu kari gahari Sebasore Javan yabidutangarije,ngo abatutsi bari bateraniye muri urwo rusengero banarwuzuye nta n’umwe warokotse n’ubwo bari bahahungiye bazi ko ari ahera h’Imana, ariko abicanyi ntibabatinye ahubwo ku italiki ya 07/04/1994 nibwo abari buzuye urusengero bose bishwe guhera mu gitondo kugeza mu masaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba bari babarangije bose.
Sebasore Javan akaba yavuze ko we yarokotse bitewe n’umuvandimwe wamuhishe wari uturiye urwo rusengero wari uzi aho ari,nyuma akaza guhunga ijoro ryose agaca mu birunga,aho yageze muri Kongo kuwa 17/04/1994.
Muri ako gace hanakuwe imibiri myinshi ishyinguwe mu rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu. Gusa ngo barakeka ko muri ako gace hakirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuko imibiri yahakuwe ari mike cyane ugereranije n’iyahakuwe nk’uko Juru Anastase ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu yabidutangarije mu ijambo rye.
Kuba aka gace ariko kashorejwemo icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi ngo bifite icyo bivuze gikomeye kuko hibukirwa amateka akomeye y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bakagwa muri ako gace, by’umwihariko muri urwo rusengero,bityo hagafatirwaho isomo ryo kutazabisubira no kurwanya ko Jenoside yakongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Â