Nyamagabe: Akarere karateganya gusakara inzibutso za Jenoside zose
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko mu rwego rwo gukomeza gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwaka utaha uzarangira akarere kamaze gusakara inzibutso za Jenoside zose ziri muri aka karere.
Ubwo twaganiraga na Mugisha Philbert,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatangaje ko hari inzibutso zimeze neza harimo n’urwibutso rwa Murambi ariko ko hari n’izindi zikenewe gukorwa neze ati “ mu bya vuba byihuse mu gihe tugitekereza ubundi buryo burambye bwo gufata neza ziriya nzibutso harimo kuzisakara kugira ngo n’amazi adashobora kwinjira.â€
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yongeyeho ko umwaka utaha bazaba barangije gusakara inzibutso zigera kuri 7 akaba ari nazo zikenewe gusakarwa kuko izindi zisakaye.
Mu karere ka Nyamagabe hari inzibutso 10 muri zo 3 akaba ari zo zubakiye neza.Muri izi nzibutso zubakiye harimo urwibutso rwa Murambi ruri ku rwego rw’igihugu, urwa Cyanika ruri ku rwego rw’akarere ndetse n’urwa Kaduha.