Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi imbuto z’imiyoborere myiza zigejeje Abanyarwanda ku bumwe n’iterambere
Ku munsi wa 5 w’icyunamo,aho Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 18,mu Kiganiro n’abaturage b’imidugudu ya Gisenyi,Rwanyirangeni na Butongwe,umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre yatangarije abaturage ko ubuyobozi bwiza buyobowe na Paul Kagame uretse kugeza ku banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge,ubu bunabafasha kugera ku iterambere rirambye binyuze muri gahunda zigenda zikorerwa abaturage hirya no hino,nka Girinka,ubudehe n’izindi.
Uyu muyobozi yagarutse kandi mu kiganiro yagiranye n’abaturage ku mateka uko ingoma zagiye zisimburana mu Rwanda,aho yerekanye ko ku ngoma ya cyami Abanyarwanda barangwaga n’ubumwe,nta moko abatandukanya abaho kandi basenyera umugozi umwe. Yagaragaje ko amacakubiri yatangiye hajeho ubukoroni aho abakoroni batangiye gutanya abanyarwanda,bakandika amoko mu ndangamuntu,bagatangira kwerekana aho bamwe bavuye n’aho abandi bavuye,habaho itoneshwa kuri bamwe,ku buryo batangiye kumvisha abanyarwanda ko batava hamwe bitewe n’inyungu bari bagamije kugeraho ngo batanye Abanyarwanda bari umwe babone uko babategeka.Ibyo bikaba byarakuruye amacakubiri yakomeje no kuri Repubulika ya mbere.
Muri Repubulika ya mbere yayoborwaga na Kayibanda nibwo hagaragaye ibiranga Leta birimo ibendera,ururimi rumwe,n’ibindi. Icyakora nubwo ibyo byariho amacakubiri yarakomeje,ubwoko bumwe buratoneshwa,ubundi buratotezwa ,abatutsi bakomeza kwamburwa agaciro k’ubumuntu bamwe baranahunga bava mu gihugu kubera itotezwa. Ibyo byarakomeje bigera no kuri Repubulika ya kabiri yayoborwaga na Juvenal Habyarimana aho kubiba amacakubiri byarushijeho bikigishwa hirya no hino,habaho akazu,habaho amacakubiri ashingiye ku turere(abakiga,abanyenduga,…),abatutsi baricwa hirya no hino mu gihugu,abari hanze y’u Rwanda bagerageza gushaka gutaha ntibemererwe ngo u Rwanda rwaruzuye. Abari imbere nabo b’Abatutsi bakomeza kwicwa,urwango ruriyongera ari nako Leta yariho yakomezaga gutesha agaciro Abatutsi babambura agaciro k’ubumuntu,kugeza ubwo byaje kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi abarenga 1000000 baricwa.
Uyu muyobozi kandi yerekanye ko nyuma haje kuza Abanyarwanda b’intwari barwanya ubutegetsi bubi bwariho,bahagarika Jenoside yakorwaga aribo bari bibumbiye muri FPR inkotanyi. Kugeza ubu nyuma yo guhagarika Jenoside FPR inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame ntibahwemye gushaka icyasubiza abanyarwanda ubumwe bahoranye ndetse n’icyabateza imbere.
Hashyirwaho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda,hashirwaho commission y’ubumwe n’ubwiyunge,hashyirwaho gahunda zo guteza imbere abanyarwanda bose nta vangura. Hejuru y’ibyo habaho gahunda y’imiyoborere myiza aho umuturage agira ijambo ku bimukorerwa byose.
Hashyirwaho imitangire ya Serivise inoze,ubuyobozi bwegerezwa abaturage,hatangwa ubushobozi mu nzego zose kugira ngo iterambere rigerweho hose kandi mu buryo bwihuse. Kugeza ubu abaturage begerejwe amazi aho atabaga,umuriro w’amashanyarazi,n’ibindi. Binyuze muri gahunda ya Girinka munyarwanda ndetse n’ubudehe abaturage bakaba bagenda bafashwa kwikura mu bukene hirya no hino mu Rwanda nta vangura nta n’itonesha ribayeho nk’uko byaranze Leta zabanje. Kugeza ubu nta muturage uhuguzwa ibye nta mpamvu kandi Leta yashyizeho n’urwego rw’umuvunyi rugenzura imitungo y’abayobozi n’aho iva,hakarebwa niba ntayo inyerezwa basanga ihari igasubizwa ba nyirayo n’ababikoze bakabihanirwa. Ibyo byose bikaba ari ibimenyetso biranga imiyoborere myiza iriho ubu itandukanye n’iya kera.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yavuze ko kwibuka ari ngo mbwa kuko bifasha Abanyarwanda kumenya amateka yagiye abaranga kuva mu bihe bya kera,bakamenya ibibi byayaranze bakabirwanya ndetse bakamenya n’ibyiza bigenda bikorwa bakarushaho kubyubaka mu rwego rwo kwiteza imbere. Akaba yasabye abari aho kujya bigisha urubyiruko cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo rumenye ibibi byabaye bityo ruzagire uruhare mu kubirwanya no kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.
Â