Iwawa hamugaruyemo ikizere
Jean Claude Nsengiyumva umusore w’imyaka 30 wirabura ufite igihagararo n’igikundiro. Iyo umwitegereje ubona ageze igihe cyiza cyo kuryoherwa n’ubuzima ariko iyo muvuganye akumwenyurira akubwira ko arimo kugenda ava ibuzima ajya ibuntu.
Nsengiyumva ukomoka mu karere ka Kamonyi, yapfushije ababyeyi be bombi n’abavandimwe be batandatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nta n’undi muntu wo mu muryango we wa bugufi warokotse bituma asigara ari impfubyi itagira kivurira.
Nubwo byagenze bitya, Nsengiyumva avuga ko Imana yamukirije mu kwiheba. Aisobanura muri aya magambo “Muri ako kaga gakomeye narimo nagize amahirwe yo kubona Mama wacu wari warahungiye hanze kera ahungutse ubwo abandi Banyarwanda batahukaga, maze aramfata, arantwara, ambera umubeyi n’ubwo njye naje kumunaniraâ€.
Nsengiyumva yaje kujya kubana n’uwo mubyeyi ariko akomeza kwicwa n’agahinda bituma yifata nabi kubera kwiheba. Yanjyaga abwira bagenzi be agahinda afite bamubwira kunywa ibiyobyabwenge bituma areka ishuri kandi yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Uwo musore yibuka ukuntu nyina wabo byaramubabazaga ku buryo byageze aho amusabira kujya Iwawa. Nsengiyumva ubwo yageragaga i Wawa yari arakariye cyane uwo mubyeyi kuko yumvaga amuzanye kumufungisha ngo abone uko amutwarira ibintu.
Nyamara ubu iyo Nsengiyumva abonye ibyo maze kungukira Iwawa nibwo yumva uko uwo  mubyeyi amukunda ndetse n’icyamuteraga agahunda. Aho ari Iwawa, Nsengiyumva yize imyuga itandukanye ndetse ubu yaretse kunywa ibiyobyabwenge.
Nyuma y’uburere yaherewe Iwawa, Nsengiyumva yarahindutse, yabaye umuntu mushya. Abisobanura atya “Ubu nize kubaka, nize discipline, nubwo nari narihebye, ubu nigaruriye icyizere cy’ejo hazaza. Ubu ndahamya ko nimva hano nzubaka, nzashaka umugore, nzabaye nshumbushe umuryango wanjye wari ugiye kuzimaâ€.Â