Kamonyi: Kwibuka ku nshuro ya 18, abaturage bifatanyije n’abarokotse jenoside kurusha mu myaka yatambutse
Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi, benshi mu baturage bagaragaye muri gahunda zari ziteganyijwe, ugereranyije n’abitabiraga mu myaka yabanje. Ibyo bikaba byarafashije abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda.
Mu cyumweru kiva ku itariki ya 7-13/4/2012, hari hateganyijwe ibiganiro bigenewe abaturage bose , gusura no gufata mu mugongo abacitse ku icumu. Bamwe mu baturage biyemeje gukorera imirimo y’amaboko, abandi babatera inkunga y’amafaranga.
Ukuriye Ibuka mu Karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique, atangaza ko uyu mwaka kwibuka byahinduye isura, ugereranyije n’imyaka yatambutse. Ngo mbere wasangaga abaturage biyumvisha ko iki gikorwa kigenewe abacitse ku icumu gusa, ariko ubu abaturage benshi bifatanyije n’abarokotse muri gahunda z’icyunamo cyane cyane ibiganiro.
Hari kandi n’abaturage batanze inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye. Nko mu kagari ka Mbati, umurenge wa Mugina, abaturage bakusanyije inkunga ya 90000Frw, maze bayaguriramo ihene imiryango ine y’abacitse ku icumu batishoboye.
Imiryango y’abacitse ku icumu yarasuwe, ifashwa imirimo y’amaboko nko gusana amazu, kubaka ubwiherero n’ibindi. Mukabaranga Priscille, ni umwe mu bacitse ku icumu mu murenge wa Mugina. Atangaza ko ibikorwa nk’ibyo bitanga icyizere ko abanyarwanda bose bamaze kumenya icyerekezo turimo, aricyo cy’ubumwe, ubwiyunge n’iterambere.