Mugina: Abaturage bagomba kwemera uruhare rwabo muri jenoside – Rutsinga Jacques
Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yibukije abatuye ku Mugina ko uwari umuyobozi wa Komini  Mugina mu gihe cya jenoside, atigeze ashyigikira ibyakorwaga bikamuvuramo kwicwa.
Mayor n’umufasha we bajya gushyira indabo ku mva
Uwo muhango wabereye mu kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina , Akarere ka Kamonyi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwubatse kuri Paruwasi Gaturika ya Mugina, rukaba rushyinguwemo imibiri y’abazize jenoside isaga ibihumbi 33.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yibukije abaturage ko bagomba kumenya gutandukanya uruhare rw’umuyobozi n’urw’umuntu ku giti cye. Abivuga muri aya magambo: “ku Mugina ntabwo abaturage babwirijwe kwica n’uwari umuyobozi wa Komini kuko ari we babanje kwicwa kugirango babone uko bica abatutsiâ€.
Umwe mu bari bahungiye aho kuri Paruwasi, Umurerwa Berthe, yavuze ko abari bahahungiye bicishijwe imihoro n’ibisasu, nyuma y’uko uwari Burugumesitiri wabo Ndagijimana Callixite utarahwemaga kuza kubahumuriza yiciwe.
Abatutsi baturukaga no muri komini zituranye na Mugina bakahahungira kuko amakuru yari yakwiriye hose ko hari umuyobozi udashyigikiye ubwicanyi. Nyamara ngo izo nkoramaraso zabanje kwica umuyobozi, maze ku matariki ya 24 na 25 Mata 1994 zirara mu mbaga y’abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi zirabica. Ubundi zikajya zirirwa zihiga mu bihuru no mu mashyamba uwaba yararokotse ngo zimwice.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yasabye abaturage gusubiza amaso inyuma bakareba imibereho ya bo n’uburyo bitabiriye jenoside. Ati “ ushobora kuba utarishe umututsi ariko wariyumvishaga ko agomba gupfaâ€.
Ukuriye umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique, yashimiye leta y’u Rwanda kuko ikora uko ishoboye ngo uwacitse ku icumu agire aho agera. Avuga ko mbere ya jenoside umututsi yari yarabuze uburenganzira mu gihugu cye ariko ko kuri ubu abufite.
Yasabye ubuyobozi ndetse n’abaturage gufatanya bakageza k’uwacitse ku icumu icyo agenewe. Aha yavuze ibibazo abacitse ku icumu bagifite harimo icyo kubona amacumi, imanza za gacaca zitarangizwa ndetse n’imibiri y’abazize jenoside itaraboneka.