Ruhango: Amateka y’abarundi muri jenoside i Kinazi
Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, bavuga ko abarundi bari barahungiye mu Rwanda bijanditse muri jenoside bagafatanya n’abahutu kwica abatutsi.
Hakizimana Francois atanga ubuhamya bw’abarundi
Abarundi bageze mu cyahoze kitwa komine Ntongwe mu mwaka 1990 bahunze imyivumbagatanyo yaberaga mu gihugu cyabo.
Abari batuye muri komine Ntongwe basabye ko impunzi z’abarundi zavanwa muri Ntongwe zikajya gutuzwa muri Byumba ariko ntibyakorwa.
Ahubwo guhera icyo gihe impunzi z’abarundi zatangiye gutozwa gisirikare zigishwa kurasa imiheto, ahi zitorezaga ku mibyare. Ngo ntigarukiye aho ahubwo zatangiye kwiga ubugome ndengakamere.
Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Kinazi, bavuga ko abarundi baje ari impunzi byageze aho bahabwa uburenganzira buruta ubw’abene gihugu.
“ubundi tuzi ko impunzi zitagira uburenganzira mu gihugu, ariko abarundi nibo bari basigaye bafite ijambo†Muhorakeye Jeanne wacitse ku icumu.
Abacitse ku icumu muri Kinazi bavuga ko abarundi bakigera muri aka gace ngo babitayeho bakajya babaha ibyo kurya n’imyambaro. Ariko ngo igihe cya jenoside kimaze kugera abarundi barabahindutse ahubwo batangira gufatanya n’abahutu kubuca.
Jenoside imaze gutangira impunzi z’abarundi zagaragaje ubwucinyi bukabije, aho bicaga abantu barangiza bagafata imitima y’abantu bakayinyunyuzamo amaroso ikiri mibisi. Ngo bakajya bafata abakobwa bakabashinyagurira babatera ibisongo.
Babazwa n’uko abarundi batakurikiranywe ngo baryozwe amahano bakoze
Nyuma y’ubu bwicanyi bukomeye, izi mpunzi zagiye zihunga uko ingabo za FPR zagenda zifata igihugu, baza kujya mu nkambi ya Kigeme ku Gikongoro. Abarokotse bakomeje gusaba ko aba bicanyi bakurikiranwa ariko bikomeza kudindizwa n’uko bafatwaga nk’impunzi barebererwa na HCR.
Hakizimana François umwe mu bacitse ku icumu muri Kinazi, avuga ko agahinda batewe n’uko ababahekuye batakurikiranywe, ati :â€Abacu bishwe nta butabera bigeze bahabwa, Inkiko Gacaca ntizageze ku nshingano zazo kuko bagombaga gukurikiranwaâ€.
Mu murenge wa Kinazi, ubu hari imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 60 igishyinguye muri shitingi, yataburuwe mu cyobo gifite metero zirenga 30 cyari cyaritiriwe CND.