GISAGARA: ABAHOZE ARI ABAYOBOZI NIBO BASHISHIKARIJE ABATURAGE KWICA
abahoze ari abayobozi muri iyi komini ndetse n’abayobozi b’utundi duce twari duturanye n’iyi komini ari bo bashishikarije bakanatiza umurindi abaturage muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo tariki 13 mata,2012 mu karere ka Gisagara cyasorejwe mu murenge wa Mukindo ahahoze ari muri komini Kibayi, aho abaturage baho babashije kubona Jenoside batangaza ko abari abayobozi babo aribo bashishikarije abaturage kwica abatutsi ndetse bakanabibafashamo ku buryo bugaragara.
Bwana Ildephonse HITAYEZU warokokeye muri Mukindo akaba yari umusore muri icyo gihe avuga ko uwari Burugumesitiri wa Kibayi witwa KAJYAMBERE Pierre Canisius afatanyije na mugenzi we wayoboraga komini Muganza NDAYAMBAJE Elie ndetse n’uwari Sous Prefet wa Gisagara Dominic NTAWUKURIRYAYO bakoresheje amanama kenshi abwiriza abaturage kwica abatutsi ndetse bakanabafasha kubakusanyiriza hamwe kugirango byorohe.
HITAYEZU avuga ko uyu Pierre Canisius wayoboraga Kibayi nyuma yo kunoza umugambi hamwe n’interahamwe, yatangiye kugenda yegeranya abatutsi bo muri aka gace akabazana ku biro bya komini ababwirako ari ukugirango babarindire yo, akanakoresha imodoka ye kugirango barusheho kumwizera. Nyuma yo kubageza kuri komini rero nibwo interahamwe zabagiyemo zirabica babonye bitanyaruka abasirikare babaga Imakwaza muri iyi komini bazana gerenade bazibateramo.
“Bishwe nabi cyane kuko ugereranyije n’interahamwe zari zahamagawe bari bake maze zibigirizaho nkana zirabashinyagurira†Ibi byavuzwe na HITAYEZU.
Aba bari abayobozi icyo gihe bari bafitanye ubumwe nk’uko HITAYEZU abivuga ndetse bagafashanya ku buryo ari kenshi aba bayobozi bagiye bagaragara hamwe kenshi baje kureba niba ubwicanyi bugenda neza.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwicira abantu batagira ingano kuri iyo komini, abayobozi bashyizeho ibihembo kuri buri mugabo wakoraga igikorwa cyo kujya kujugunya umurambo ku gasozi mu rwego rwo gusukura komini yabo. Umugabo wajyanaga umurambo umwe yishyurwaga amafaranga 1000 naho abagore bozaga inkuta zo kuri komini bo bahembwaga amafaranga 500 buri umwe.
Ubwo umuyobozi w’akarere Bwana Leandre KAREKEZI yafataga ijambo, yijeje abaturage ko ubuyobozi nk’ubwo bwarangiye kandi ko n’abaturage ubwabo bakwiye gushyirahamwe bakubaka ejo hazaza heza maze n’uzashaka kubatanya ntazabone aho anyura.