“Abazungu baturoha iyo tutazi iyo tujya, iyo tutazi icyo dushaka†Depite Bwiza Connie
Bwiza Connie, Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa 13 Mata 2012, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jeonoside yakorewe abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatunda ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare yasabye abari aho kwishakamo imbaraga zo gukemura ibibazo byabo aho kwitwaza ko bashutswe n’abazungu.
Muri uwo muhango wari uteraniyemo abaturage hafi ya bose bo mu mirenge ya Gatunda, Rukomo na Karama, Depite Bwiza akaba yasabye abaturage kuzirikana ku byabaye muri Jenoside kandi bigiramo byinshi bakibaza abantu bari bo ndetse n’imiterere yabo nk’Abanyarwanda. Bwiza Connie ati “Njyewe sinemeranya n’abishakamo ubusobanuro bw’ibyabaye mu Rwanda bagatangira kuvuga ko abazungu babashutse.â€
Bwiza ati “Abazungu n’abatari abazungu baturoha iyo tutazi iyo tujya, iyo tutazi icyo dushaka.†Aha avuga ko nta muntu wubatse washatse umugore cyangwa umugabo wakagombye kuvuga ngo bamushutse bamukoresha ibyo atashakaga gukora. Ati “harageze ko ibyo tubireka! Iby’Ababiligi, iby’Abafaransa n’abandi harageze ko tubireka, uwakosheje akabyemera agasaba imbabazi nta rwitwazo ubundi agahinduka akaba umuntu muzima.â€
Yasabye abaturage kujya biherera buri muntu mu mutimanama we akabyiganiriza, akabyumva neza bikabafasha kubona ko u Rwanda rwaciye mu bihe bitari bikwiye kandi bakazirikana bibuka kuko kutibuka byatuma hari abongera kwivuruguta mu mahano nk’aya jenoside Abanyarwanda baciyemo mu bihe bishize.
Bwiza Connie akaba yafashe mu mugongo abacitse ku icumu ababwira ko bagize ubutwari bukomeye bwo guca mu bihe byari bigoye abasaba no gukomereza ku butwari nk’ubwo bukabafasha kugira intumbero muri iki gihe n’imbere hazaza.
Yaboneyeho kandi anagaya abantu bijanditse muri Jenoside bakica Abanyarwanda bagenzi babo bari abavandimwe babo ndetse n’abaturanyi babo. Yagize ati “ Nk’uko dushima ibikorwa by’ubutwari tugomba no kugaya cyane abagizi ba nabi bahekuye igihugu bene kariya kageni.â€
Â