Nyamasheke: Tuzaruhuka tumaze gushyingura imibiri yose y’abazize jenoside- Uwanyirigira
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke aratangaza ko ubuyobozi bw’umurenge buzatuza ari uko bumaze gushyingura imibiri yose y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Ibi Uwanyirigira Marie Florence, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba yabitangaje mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi, bakaba baranashyinguye imibiri itandatu yabashije kuboneka.
Uwanyirigira yagize ati: “Tuzaruhuka ari uko tumaze gushyingura inzirakarenganie zose.â€
Imwe mu mibniri ishyinguye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba yashimiye ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu gikorwa gushakisha imibiri itaraboneka ikinyanyagiye hirya no hino, anabaha ubutumwa bugira buti: “Dufate ingamba yo gushakisha imibiri yose inyanyagiye hirya no hino.â€
Ntaganira Réné, wari uhagarariye imibiri y’abashyinguye ababo kuri uyu munsi yashimiye ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubw’akagari kuba bwarabafashije mu gushakisha imibiri y’ababo, anashimira abaturage bamaze kumva ko bagomba kwerekana aho ari.
Ntaganira yagize ati: “Umuntu ukeka aho uwacu ari ahatwereke. Utinya nawe ashobora kwandika agapapuro akagata ku mukuru w’umudugudu.â€
Gushyingura ababo ngo bifasha abacitse ku icumu rya jenoside kuruhuka ku mutima nk’uko Bagirishya Jean Marie Vianney, uhagarariye ibuka mu karere ka Nyamasheke yabitangaje.