KARONGI: Mu mugi wa Kibuye hari urwibutso rwa jenoside rukeneye kwitabwaho
Kwita ku nzibutso n’imva rusange zibitse imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ni kimwe mu bikorwa bituma basubizwa icyubahiro. Nyamara hari ahantu hamwe na hamwe mu Rwanda usanga hari inzibutso zisa n’izatererenywe.
Amafoto: (1 )Ikimenyetso cy’urwibutso rwa jenoside ku muhanda ujya Nyamishaba (Karongi). (2) hepfo hari imva rusange
Urugero nk’urwibutso ruri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda ugana ku Ishuli Rikuru ry’Ubuvuzi (KHI) ishami rya Nyamishaba riri mu karereka Karongi.
Amafoto: Mu gihe cy’imvura amazi arekaho hejuru y’imva
Urebye uko hameze, ni urwibutso ku izina gusa. Usibye ikimenyetso kiruranga kiri hafi y’umuhanda, iyo umanutse hepfo gato ahari imva rusange zibitse imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside y’94, usanga hatari hakwiye kwitwa urwibutso.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura urwibutso rubarizwamo, buvuga ko hari gahunda rusange yo kuvugurura inzubutso  zose ziri muri Karongi, ariko nta gihe runaka bavuga bizatangira gukorwa. Gusa ikigaragara nuko ari ibyo gufatirana bidatinze.