Nyamasheke: Zone turquoise yagize uruhare mu gutuma hapfa abatutsi benshi
Tariki ya 12/04/2012, ubwo urubyiruko rw’umudugudu wa munini wo mu kagari ka kibogora mu murenge wa Kanjongo rwasuraga urwibutso rushyinguyemo abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, uhagarariye ibuka mu karere ka Nyamasheke yarubwiyeko “zone turquoise†yakoreraga mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, Gikongoro n’igice cy’intara ya kibuye yatumye hapfa umubare munini w’abatutsi kuko jenoside yatinze kurangira.
Bagirishya Jean Marie Vianney, uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke yasobanuriye uru rubyiruko  ko abicanyi bari barahungiye ku kirwa cy’ijwi giherereye mu kiyaga cya Kivu bagarukaga bakica abari bararokotse jenoside bakongera bagatahayo kandi ingabo z’abafaransa zari muri iyo zone turquoise bahari.
Uruhare rwa zone turquoise mu kongera imbaga y’abatutsi yahitanywe na jenoside muri mata 1994 yagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi aho yavuze ko akarere ka Nyamasheke kaba mu twashegeshwe cyane kubera zone turquoise.
Nk’uko urubuga rwa internet rwa wikipedia rubivuga, ngo leta y’ubufaransa yavugaga ko zone turquoise yari igamije kurengera no gucunga umutekano w’impunzin’abasivili bari mu bibazo mu Rwanda.
Â