“Igihe cyo kubaka inzibutso cyararangiye, ubu tugiye kubaka amateka†Umuyobozi w’ Akarere ka Rulindo
Abatuye Akarere ka Rulindo barasabwa gutanga amakuru yose ku byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi, kugirango ashyirwe mu bubiko, bityo amateka y’igihugu ntazazimangane.
Mu gihe iminsi 100 yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ikomeje, Kangwagye Justus umuyobozi w’akarere ka Rulindo arasaba abatuye aka karere gutanga amakuru yimbitse ku byabaye, hagamijwe gusigasira amateka.
Ati: “Amakuru yaratanzwe muri gacaca, ariko ubu hakenewe amakuru aruseho, agaragaza neza ukuri ku byabaye, kugirango abikwe nk’ukuri kw’ibyabayeâ€.
Asaba kandi buri muturage waba ufite ikintu cyose kigaragaza amateka kuri jenoside kukigaragaza maze kigakorwa ku buryo kimara igihe kirekire.
Ati: “ uwaba ufite agafoto k’umwe mu bazize jenoside yakazana tukagashyira ku makaro, maze kakazamara imyaka Maganaâ€.
Kangwagye asaba kandi abaturage kugaragaza ahajugunywe bamwe mu bazize jenoside batarashyingurwa, kugirango iki gikorwa kirangire, hakurikireho ibijyanye no kubika amateka.
Ati: “Igihe cyo kubaka inzibutso cyararangiye, ubu noneho tugiye kubaka amateka. Abazi ahajugunywe abantu, igihe kirageze ngo bahagaragaze hose, cyangwa se tuvuge tuti twananiwe gutanga amakuru, tujye tuza kwibuka gusaâ€.
 Â