Ntabwo numva impamvu yo kujya impaka kuri Jenoside-Minisitiri Musa Fazil
Minisitiri Musa Fazil Harerimana ushinzwe umutekano muri guverinoma y’u Rwanda aravuga ko asanga nta mpamvu abantu bakwiye guta igihe bajya impaka n’abahakana Jenoside icyi gihe.
Minisitiri Musa Fazil ati “Nta mpaka zikwiye kuba ziba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abihuma amaso bakayihakana cyangwa bakayitirira ibyo bashaka ntibakwiye guhabwa icyubahiro cyo kumvwa ngo bagire uwo bajya impaka.â€
Ubwo yari i Musha muri Rwamagana, mu mihango yo kwibuka Jenoside no gushyingura imibiri y’Abatusti 192 biciwe muri Rwamagana, minisitiri Fazil Harerimana yavuze ko Jenoside yabaye ku manywa, igakorwa n’abantu babyigambaga kandi bagakora igitaramo cyo kwishimira no gushimirwa ibyo bakoze idashobora kubona na kimwe kiyihakana.
Uyu muminisitiri aravuga ko abakora ibyo ari abadashaka guhambura umutima wabo ku bitekerezo bibi bakaba bagihuzagurika, gusa ababurira avuga ko bakwiye kuba bitegura kubyumvishwa n’amategeko ahana ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko ngo ayo mategeko atazabasigira umwanya n’amahirwe yo guhuzagurika ku buzima n’amateka y’Abanyarwanda.