Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 18th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Mu gihe cy’icyunamo buri wese yitanze ku rwego rwe


    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko mu cyunamo cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 18 yabonye impinduka ikomeye y’uko Abanyerwamagana bitabiriye ari benshi gahunda rusange zo kwibuka.

    Rwanda Uwimana Nehemie, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana
    Uwimana Nehemie, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

    Mu biganiro, ku nzibutso aho bashyinguraga, mu rugendo n’ijoro ryo kwibuka, hose ngo Nehemie Uwimana yabonye Abanyerwamagana barateye intambwe, baba benshi kandi bitabira nta kubasunika nko mu myaka yashyize. Ibi ngo byagezweho kubera ubukangurambaga bwakozwe n’inzego zinyuranye mu Karere.

    Ku rwego rwa Komite Nyobozi y’Akarere, Umuyobozi n’abamwungurije bagabanye uko bazajya bitabira imihango izabera mu Mirenge inyuranye ya Rwamagana kugeza kuwa 21 Mata ubwo hazibukwa Abatutsi biciwe mu Murenge wa Muyumbu.

    Rwanda Jean Baptiste Munyaneza, umuyobozi wa IBUKA muri Rwamagana
    Jean Baptiste Munyaneza, umuyobozi wa IBUKA muri Rwamagana

    IBUKA ni ihuriro ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti muri 1994. Munyaneza uyiyobora muri Rwamagana avuga ko mu cyunamo we na bagenzi be bafatanya ngo bagize akazi kenshi cyane rwose. Agira ati “Tekereza gutegura icyunamo, gutegura imibiri izashyingurwa n’ahazashyingurwa, kureba inzibutso n’abazabikurikirana bose, n’ibindi. Mbese ni igihe kidusaba kwitanga no gutegura ibikorwa byinshi. Kandi noneho tuba dusanzwe dufite n’izindi nshingano nk’abantu bakora akazi kanyuranye. Noneho mu cyunamo dusabwa kwitanga tukagitegura kandi nk’abantu tuba twibuka abacu bishwe ntituba dutekanye, umutima uba ujahagurika, dufite ishavu kubera intimba.”

    Uyu muyobozi w’Abarokotse Jenoside avuga ariko ko ashimira cyane inzego zinyuranye, iz’ubuyobozi, amadini n’imiryango yigenga ndetse n’Abanyerwamagana kuko bagaragaje ubufatanye bukwiye muri icyi cyunamo.

    Ati “Naho ubundi byadutagangaza. Kurara ku kiriyo, bucya dushyingura mu Murenge umwe, dutegura n’ijoro no gushyingura mu Murenge uzakurikiraho… Mbese ni igihe cyigoye, ariko kandi ni igihe kidufasha kongera kwibuka abacu, tugakomezwa cyane no kumva ko abaturanyi, abayobozi n’inshuti batuba hafi tugafatanya.”

    Rwanda Theos Badege, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda
    Theos Badege, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda

    SuperIntendant Theos Badege ni umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Yatangaje ko icyunamo ari igihe gikomereye polisi nk’abandi Banyarwanda, ndetse ko abapolisi basabwa kongera umurego no kuba maso n’ubwo babisanganywe.

    Agira ati “Mu cyunamo ni igihe twongera ingufu cyane, ahabera ihuriro hose n’aho bibuka hakiyongera kuho dusanzwe ducungira umutekano, tugakora akazi kandi twifatanya n’abandi Banyarwanda.”

    Uyu muvugizi wa polisi ashimira kandi Abaturarwanda ko bakomeje gufatanya na polisi, icyunamo kikaba kirangiye neza muri rusange, Abapolisi n’Abanyarwanda barafatanyije gucunga umutekano no gukumira abawuhungabanya. Ati “Sitwe twenyine twasakaza umutekano hose Abaturarwanda batadufashije. N’aho tutari uwo mwanya, gahunda zihakorerwa tuba tuzizi kandi twiteguye kuba twahagera bwangu dutabajwe. Turashimira ubufatanye kuko n’aho tutari Abanyarwanda bakomeje kuhatubera ijisho.”

     

    Rwanda Padiri Kizito Rutebuka, padiri mukuru wa paruwasi Rwamagana
    Padiri Kizito Rutebuka, padiri mukuru wa paruwasi Rwamagana

    Kizito Rutebuka, Padiri Mukuru wa paruwasi Rwamagana avuga ko mu cyunamo cy’uyu mwaka yatunguwe cyane n’uko aho bibukaga hose babishyizemo Imana cyane kurusha uko byari bisanzwe mu myaka yashize kandi abantu b’amadini yose bakabyitabira cyane.

    Yagize ati “Ubu nibwo benshi batubwiraga ko bifuza ko iyo mihango iza kuyoborwa mu isengesho twiyereka Imana kandi amadini anyuranye bakayagenera umwanya. Ubona rwose i Rwamagana basigaye bumva ko kwibuka twabishyiramo Imana cyane.”

    Padiri Kizito Rutebuka yavuze ko mu misa zabanjirije icyunamo bashishikarije abakirisitu kwitabira ibiganiro mu midugudu iwabo kandi bakaba hafi rwose y’Abarokotse. Kwitabira ku bwinshi kandi abantu Bizana ku bushake nibyo byamubereye bishya muri icyi cyunamo.

    Rwanda N’ubwo byagenze neza ariko hari n’abahuye n’ihungabana
    N’ubwo byagenze neza ariko hari n’abahuye n’ihungabana

    “Yewe, ni ibihe bitorosshye na buhoro wo kagira Imana we!” Uyu ni umwe mu bajyanama mu by’ihungabana uvuga ko igihe cy’icyunamo no kwibuka cyamubereye igihe gikomeye cyane, kandi bikaba bigikomeza i Rwamagana kuzagera kuwa 21 Mata uyu mwaka.

    Avuga ko buri munsi bakiraga abahungabanye bakabakaba 50, bari mu ihungabana ryeruye (crise), bamwe bafite amahane basaba ingufu zo kubagumisha hamwe, abandi bacitse intege bakeneye ubaterura, abihebye bakeneye ubahumuriza n’abandi benshi bakeneye ubufasha bwa gihanga kandi ari benshi icyarimwe.

    Avuga ko Icyunamo ari igihe abajyanama mu ihungabana bagira akazi kenshi cyane, kandi nabo nk’abantu, b’Abanyarwanda by’umwihariko, barabaye muri ayo mateka atera benshi kugwa. “Natwe turi Abanyarwanda kandi twabaye muri ibyo bihe bikomeye bigusha benshi. Amahirwe ni uko mbere y’icyunamo dufata umwanya wo kwiherera tukavoma imbaraga zidasanzwe, naho ubundi wasanga tugiye guterura abaturusha imbaraga tukagwana twese!”

    Masumbuko yarokotse Jenoside kandi asigaranye bake bo mu muryango we. Muri icyi cyunamo cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 18 yari ari mu bitaro arwaye ariko avuga ko yabonye abaturanyi be bamugeraho ari benshi mu masaha ya mu gitondo.

    Hari umunsi atabonye umugemurira mu ijoro kuko mushiki we asigaranye yari yahungabanye ubwo bibukaga i Mwurire, ariko ngo iminsi yakurikiyeho abaturanyi bamugemuriye buri munsi.

    Mu bitaro imbere, ngo abaganga bakomeje kuvura nk’uko bisanzwe, benshi bagerageza kwita ku barwayi kurushaho.


     

    Rwanda Rugamba Faustin
    Rugamba Faustin, umukinnyi mu ikipe ya Rwamagana City ikina mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda

    Uyu mukinnyi wa Rwamagana City avuga ko muri icyi cyunamo umutoza wabo yabakoresheje imyitozo mike, kuko nyuma ya saa sita bababa bitabiriye ibiganiro n’abandi baturage batuye mu Murenge wa Muhazi.

    Ngo ibiganiro bitabiriye na bagenzi be byamuteye gutekereza ko ingufu afite nk’umusore zishobora gukoreshwa ibyiza akaba umukinnyi ukomeye agatsinda ibitego, zikaba kandi zitayobowe neza zakoreshwa mu kwambura ubuzima, gusenya iibikorwa by’iterambere no gusenya ubusabane bubaranga nk’abagize ikipe imwe. Rugamba ati “Natekereje ko icyi gihe gikwiye guhamagarira buri wese kumenya icyamuteza imbere yasshyiramo ingufu ze, akagambirira ibizana inyungu n’ibyishimo mu bantu nk’igihe dukina umupira, aho gutatanya ingufu abantu bicana banatera akababaro mu muryango.”

    Uyu mukinnyi arahamagarira urundi rubyiruko gukoresha ingufu zarwo mu bigira abantu benshi akamaro, bikabazanira inyungu n’ibyishimo.

    Rwanda Dativa, acuruza mu kabari
    Dativa, acuruza mu kabari

    Uyu mukobwa avuga ko cyunamo yagize akazi gake kuko abaza mu kabari bagabanutse, bakamubwira ko benshi babaga bagiye mu biganiro byaberaga mu midugudu yose i Rwamagana. Agira ati “Rwose wabonaga abantu ari bake kandi n’abaje ukabona batizihiwe ngo batinde cyane. Nta wigeze aza saa munani cyangwa saa cyenda nk’uko bisanzwe. Aba mbere bazaga saa kumi n’imwe kandi bagataha mbere ya saa yine noneho.”

    Uretse kuba yararuhutse, uyu mukobwa avuga ko noneho yabonye umwanya wo gusohoka mu kabari, agahura n’abandi aho yajyaga mu biganiro, akabona abandi benshi bo mu kigero cye baba mu mashuri no bucuruzi bundi atajyaga abona kuko aba ari mu kabari igihe cyose ku gicamunsi.

    Rwanda Umucuruzi w’indabyo
    Umucuruzi w’indabyo

    Uyu mugore ucuruza indabyo wanze kutubwira amazina ye avuga ko mu cyunamo aribwo Abanyerwamagana bagura indabyo nyinshi kandi ari benshi kuruta ikindi gihe cyose. Avuga ko bose baba bashaka izo kujyana mu mihango yo gushyingura no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ngo ni ondabyo ziba zihariye zagenewe gukoreshwa mu mihango nk’iyo.

    Rwanda Kalimba Alexis, umunyonzi utwara abantu ku igare i Rwamagana
    Kalimba Alexis, umunyonzi utwara abantu ku igare i Rwamagana

    “Ewana, wapi kabisa. Ejobundi ho naraburaye nabuze kashi…” Uyu musore utwara abagenzi n’imizigo ku igare mu Mujyi wa Rwamagana avuga ko mu cyunamo yibuka cyane ko abagenzi babaga ari bake mu gitondo, ndetse nyuma ya saa sita ho bakabura burundu.

    Kuwa kane ho ngo yakoreye amafaranga make cyane kandi nyir’igare amusaba kumuha amafaranga bumvikanye ya buri munsi (versement) ku buryo yamaze kuyamuha asigara nta n’ayo kurarira iryo joro.

    Ibyo ariko ngo ntibimwibagiza agaciro k’igihe cyo kwibuka Abatutsi bazize ubusa muri Jenoside, dore ko nawe yabuze mukuru we umwe na babyara be batatu.

     

    Ahishakiye Jean d’Amour

     

     

     

     


    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED