Rubavu: kwibuka ntibirangirana n’icyumweru cy’icyunamo
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Mgr John Rucyahana arasaba umuryango nyarwanda ko ugomba kuzirikana inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi kandi bakamenya ko bitarangirana n’icyumweru cy’icyunamo gusa kuko Jenoside yabaye mu minsi 100.
Ibi Mgr Rucyahana akaba yarabigarutseho kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka no kunamira ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bashyinguye mu rwibutso rwa Kanzenze, mu karere ka Rubavu. Uyu muhango ukaba warabimburiwe n’urugendo rw’amahoro, nyuma abarokotse batanga ubuhamya mu ndirimbo n’imivugo.
Mgr Rucyahana akaba yarongeyeho ko kwibuka amateka bituma duharanira kutazayasubiramo bityo bikanubaka igihugu cyacu.
Umwe mu barokokeye mu murenge wa Kanzenze yagaragaje ishusho ry’Abatutsi mbere ya Jenoside asobanura ukuntu abari batuye ahitwa Bigogwe babanje kubuzwa amahwemo kuko bamburwaga utwabo, ubundi bakitwa ibyitso by’inkotanyi bagafungwa hakaba n’ubwo bicwa. Benshi muri abo bakaba kugeza n’ubu baraburiwe irengero ubwo Jenoside yabarangizaga kuko babajyanaga muri bisi babajyana ku Gisenyi (bus).
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Buntu Ezechiel akaba yasabye abari bateraniye kuzirikana ku mateka kugirango ibyabaye ntibizongere, bakarangwa n’umwete mu kazi kabo bityo bakiyubakira.
Muri uyu muhango hakaba haratanzwe inkunga ingana n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’amanyarwanda n’inka ebyiri byagenewe abacitse ku icumu rya Jenocide batishoboye bo muri uyu murenge wa Kanzenze.
Urwibutso rwa Kanzenze ruherereye mu Kagali ka Nyamirango, umudugugdu wa Mareru. Rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 8884 bazize Jenoside biciwe ahitwa Gakamba, Kabali, Byangabo, Mukamira, Kinyababa, Rubaya na Rukoma, hahoze ari muri hari komini ya Mutura.