Gisagara: Baganirijwe ku mibereho y’abanyarwanda mbere na nyuma ya jenoside
Kubera igihe cy’iminsi 100 abanyarwanda barimo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 tariki ya14 mata Depite Spéciose MUKANDUTIYE yagiye mu Murenge wa Kigembe mu Kagari ka Mpinga na Gatongati ho mu Karere ka Gisagara kwifatanya n’abaturage baho kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 no kubaganirira.  Â
Ikiganiro cyabereye ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rya Janja , aharebana n’icyuzi cya CYAMWAKIZI cyaroshywemo abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahageze bashakisha inzira yabageza mu Gihugu cy’Uburundi.
Atangiza ikiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bwana RENZAHO J.Damascène yabanje kwihanganisha abari bitabiriye ikiganiro kubera igihe turimo kibabaza imitima ya benshi.  Yagarutse ku mateka yo muri aka gace, aho yavuze ko kari karahejwe inyuma n’amateka nta muyobozi wahageraga, bishora kuba ari bimwe mu byatumye jenoside ihagira ubukana ariko muri iyi minsi basigaye basurwa n’Intumwa ya Rubanda ngo bizagira ingaruka nziza kuri aba baturage.
Madamu Depite Spéciose MUKANDUTIYE yatanze ikiganiro ku Imibereho y’abanyarwanda mbere na nyuma ya Jenooside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yavuze ko abanyarwanda bo hambere bagiraga ubumwe, bakarangwa no gufashanya ariko ubu ngo abanyarwanda barahindutse ikintu cyose basigaye bakibonamo inyungu mbere yo gutekereza umuco ubahuza kuva kera kose.
Yasabye abagabo bo muri uyu Murenge wa Kigembe kwitabira gufasha impfubyi n’abapfakazi basizwe iheru heru na jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabafasha nta zindi ndonke babatezeho ahubwo ari umutima utabara, impuhwe n’urukundo.
Yihanangirije abagore bafite abagabo usanga batekereza ko abapfakazi babatwarira abagabo kuko babonye hari icyo babafashije, bakamenya ko ataribo babyiteye kandi buri wese ashobora gupfakara agakenera uwamufasha mu kazi gakomeye adashoboye nko gusakara inzu yavuye,gutera idirishya , urugi n’ibindi. Yaboneyeho n’umwanya wo kunenga abagabo batanga iyo serivisi bagamije gusambanya impfubyi n’abapfakazi ba jenoside.
Asoza yabwiye abadamu ko ari abajyanama b’Umuryango Nyarwanda, bityo bakwiye kuba Abajyanama beza bakagabura ubumwe bagasasa urukundo.
“Nimwe bajyanama b’umuryango kandi nimwe urugo rukesha gususuruka, bityo rero ni mube abo kwigisha urukundo mu banyarwanda†Ibi byavuzwe na Depite Spéciose
Baganira aba baturage bahurizaga ku kibazo cy’ubudehe bwabagejejweho ariko bakaba barabuze irengero ryabwo kuko ntacyo bubafasha kandi baracitse ku icumu rya jenoside, kandi ari n’abakene.
Mu Murenge wa Kigembe, mu Kagari ka Mpinga ubu habonetse imibiri 24 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bari batarashyingurwa mu cyubahiro kuko amakuru yo kumenya ko aho hantu bahari yari ataratangwa ,akaba yarabonetse mu ikusanyamakuru mu gihe cy’Inkiko Gacaca. Iyi mibiri ikabaizashyingurwa mu rwibutso rwa jenoside rwubatse i Kansi mu Kagari k’Akaboti .