Ngororero: Ibimenyetso bya Jenocide bizakomeza kwitabwaho
Kimwe mu bintu bizafasha mu kugaragaza amateka no kwerekana ukuri ku byabaye muri jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ni ibimenyetso bya jenocide bikigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Ngororero, umuyobozi w’ako karere Ruboneza Gedeon akaba asaba ababa bazi cyangwa bafite ibindi bimenyetso bakibitse mu ngo cyangwa ahabereye ubwicanyi ko babigeza ku nzego zibishinzwe bigashyirwa mu nzibutso.
Ibi bimenyetso ngo bikaba byanafasha mu kugaragaza cyangwa gusesengura uko abishwe bari babayeho mu buhungiro, cyangwa ahandi biciwe. Uretse kwereka ukuri abahakana jenocide, ibi bimnyetso ngo byanafasha abarokotse kwibuka neza uko ababo bari bameze muri icyo gihe, ndetse bikanabibutsa uko babagaho.
Muri ibi bimenyetso harimo imyenda babaga bambaye, ibikoresho bitandukanye n’ibyimirimbo n’ibindi ndetse nibyo abicanyi bakoresheje bikagaragazwa. Ingero zitangwa ni nko mu rwibutso rwa Kibirira, ahari imyenda y’abishwe ndetse imwe ikaba yanditseho amazina yabo, ndetse n’ibindi bikoresho bari bafite.