Nyabihu kamwe mu turere tutagira irimbi rusange
Akarere ka Nyabihu, ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburengerazuba. Ni akarere k’icyaro katagira umugi. Uretse kuba kadafite umugi nta Hoteri kagira n’amazu yabasha kwakira abakerarugendo. Hakunze gukorerwa imyuga y’ubuhinzi bw’ibirayi, ibishymbo, ibigori, ibireti n’icyayi. Aka karere kakaba nta rimbi kagira rusange.
Kuri iki kibazo cyo kutagira irimbi, umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, avuga ko hirya no hino muri imwe mu mirenge hagiye hari amarimbi abaturage bifashisha mu gushyingura.
Gusa hari n’abasaba uburenganzira bwo gushyingura ababo mu ngo zabo hakurikijwe amategeko bakaba babuhabwa.
Icyakora avuga ko igishushanyo mbonera cyerekana umugi wa Nyabihu, kizatangira kubahirizwa hamaze kwerekanwa ingengo y’Imari y’umwaka utaha, hateganijwemo igice kizaba kirimo irimbi ry’Akarere rizajya rishyingurwamo n’abaturage .
Avuga ko kugeza ubu mu bice biteganijwe kuzashyirwamo umugi nta wemerewe kubaka atabiherewe uburenganzira. Igishushanyo kigaragaza umugi w’akarere ka Nyabihu kikaba cyaramurikiwe bamwe mu bagize ubuyobozi bwako, kikaba kizasubiza ikibazo cy’irimbi ubusanzwe aka karere katari gafite.
Uretse ikibazo cy’irimbi n’ibindi byangombwa umugi ugomba kuba ufite bikaba byaratekerejweho, bityo ishyirwamubikorwa ryacyo rikazakemura bimwe mu bibazo byinshi nko kutagira amazu yo gucumbikamoâ€hotelâ€, ama centre y’ubucuruzi akomeye, ibibuga by’imyidagaduro, n’ibindi.