Nyamasheke: inzego z’umurenge n’akagari zasinyanye imihigo n’akarere.
Nyuma y’inama ya komite nyobozi y’akarere ka Nyamasheke, abayobozi ba za unites n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose yabaye kuwa 12/04/2012, igamije kureba ibikorwa bikubiye mu mihigo n’ibindi akarere kagomba kugeraho muri rusange bagasanga hari ibikeneye imbaraga nyinshi ngo  bashyire mu bikorwa imihigo akarere kahize n’izindi gahunda ziteza imbere umuturage muri rusange, ubuyobozi bw’akarere bwasinyanye imihigo n’inzego z’imirenge ndetse n’utugari y’ibizakorwa mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka wa 2011-2012 urangire.
Bahizi Charles, Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere wari uhagarariye akarere mu muhango wo gusinyana imihigo n’abayobozi b’imirenge ya Karambi na Macuba, yasabye abasinye imihigo ko akazi katagomba gukorwa n’umuntu umwe ahubwo inzego zose zigomba gukorana, gusa buri wese akibanda ku biri mu nshingano ze.
Bahizi yagize ati: “Ntabwo byashoboka mudakoze nk’ikipe. Ntabwo byashoboka mudakoranye n’abaturage kandi uko bikwiriye.â€
Yasabye abayobozi kwiyoroshya bagasobanurira abaturage gahunda za leta kuko aribo bazazishyira mu bikorwa, ubuyobozi bukajya bubaha umurongo ngenderwaho gusa. Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa ibyo bahize bityo hakagaragara impinduka ifatika mu gihe cy’amezi abiri asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.
Bahizi yabwiye abahize ko bagenda bagashyira ingufu mubyo biyemeje kandi aho bahuye n’imbogamizi bakagisha inama. Yababwiye kandi ko hazabaho isuzuma hakarebwa ibyo buri wese yiyemeje ko yabigezeho koko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Uwimana Damas, yavuze ko bagiye kugabanya igihe bamaraga mu biro maze bakegera abaturage cyane ko buri muyobozi asanzwe afite akagari akurikirana by’umwihariko maze bakuzuza ibyo biyemeje.