“Imihigo y’akarere ishamikiye ku mihigo y’ingoâ€
Imihigo y’ingo ifite uruhare runini mu iterambere ry’akarere ikaba ngo ari nayo ishamikiyeho indi mihigo yose akarere gahiga kuzageraho nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare Dusigizumukiza Alfred abivuga.
Yagize ati “Umuturage atahize gutanga mitiweri [mituelle de santé], cyangwa ngo ahige gutanga umusanzu wo kubaka amashuri, kugira isuku no kugira uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere, n’akarere ubwako ya mihigo kaba kasinye ntiyagerwaho.
Imihigo y’ingo ahanini ngo yibanda ku buzima busanzwe bwa buri munsi bw’umuturage, aho buri rugo rwiyemeza kuzagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta zitandukanye. Dusingizumukiza avuga ko imihigo y’ingo igira uruhare runini mu iterambere ry’urugo rwayisinye n’iry’agace urwo rugo rutuyemo muri rusange, aho akaba ari naho imihigo y’akarere ishamikiye nk’uko abisobanura.
Kugeza ubu bamwe mu baturage bavuga ko gusinya imihigo y’ingo bifite akamaro kanini kuko bituma bagenda bagira ubuzima bwiza, kandi bikanafasha imiryango kwiteza imbere.
Umwe mu bagabo bafite ingo mu kagari ka Kayonza, umurenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza abisobanura muri aya magambo. “Ibintu bya mitiweri bikiza benshi ntitwabonaga akamaro kabyo kubera ko twumvaga ko iyo umuntu yagiye mu bwisungane ntarware adasubizwa amafaranga ye. Ariko kuberako bakomeje kubidusobanurira neza, ubu nkanjye kujya mu bwisungane mu kwivuza ni wo muhigo wa mbere kuri jyeâ€
Uwo mugabo yongeraho ko imihigo y’ingo ifite akamaro kanini kuko usanga bituma ababyeyi barushaho gufata inshingano ku bana babo uko bikwiye.