Hakwiye igihe cyihariye cyo kubwizanya ukuri kuri Jenoside muri buri rugo rw’Umunyarwanda-Depite Mukamugiraneza
Depite Athanasia Mukamugiraneza arasanga buri rugo Nyarwanda rukwiye kugira igihe cyihariye cyo kuganira, abarubamo bari kumwe kandi bakabwizanya ukuri ku mateka n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari bamwe bahishahisha ukuri iyo basabwe gutanga amakuru mu ruhame, bikaba bijijisha abakiri bato ntibamenye ukuri nyako.
Depite Mukamugiraneza yabwiye imbaga y’abitabiriye kwibuka abazize Jenoside bashyinguye mu bitare bya Rutonde i Rwamagana ko hari ukuri nyako abantu bamwe bahisha nkana kandi gukwiye kujya ahabona, kukigisha abakiri bato bakazakura bazi neza amateka n’inkomoko ya Jenoside, ndetse n’uko yagenze mu duce abantu batuyemo no mu gihugu muri rusange.
Uyu mudepite avuga ko muri uku kuri kutarajya ahagaragara harimo no kumenya aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yose yashyizwe, dore ko hari imibiri itaraboneka kugeza n’ubu, indi ikaba igenda itahurwa buhoro buhoro abantu baranze kuyigaragaza mu myaka 18 ishize Abanyarwanda bibuka, abishe n’abashyinguye iyo mibiri bahari.
Depite Mukamugiraneza ati “Biteye impungenge kuba abantu bibera aho bagaceceka, ababuze ababo bakazabona imibiri yabo ari uko ahantu runaka hagiye gushyirwa ibikorwa by’amajyambere. Ibi biragaragaza ko hari n’andi makuru menshi abantu bataratanga. Ko ababishe cyangwa ababashyinguye benshi bagihari bumva babuzwa n’iki gutanga ayo makuru ngo byibura abantu bashyingure ababo mu cyubahiro?â€
Depite Mukamugiraneza asanga buri rugo ukwarwo rugize igihe cyo kwibuka no kubwizanya ukuri kuri Jenoside abantu batarebana ku jisho n’abandi byatuma benshi bumva ubukana bw’igikomere umuryango Nyarwanda ufite, bakanafatira hamwe ingamba zo kucyomora. Naho ubundi ngo hari abigize ba ntibindeba, n’aho bifatanyije n’abandi kwibuka bakabikora bya nyirarureshwa.