“Ntabwo umuntu yabona amajyambere aza amusanga ngo ayangeâ€
Ibi ni ibitangazwa n’abaturage bo mu kagali ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza nyuma y’uko umushinga LWH ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi ubakoreye amaterasi y’indinganire mu mirima yabo.
Abo baturage bamaze gukora ubuso bungana na ha 150 z’amaterasi y’indiganire mu mirima yabo yahoze ihanamye ndetse n’isuri yarayitwaye ubutaka bwiza bwari bubatunze buhingwaho imyaka nk’uko tariki 18/04/2012 babivuze.
Imirima bakozeho amaterasi y’indiganire barayisubirana bakayibyaza umusaruro bahingaho ibihingwa byatoranyijwe ku rwego rw’akarere ndetse bakanabihemberwa amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’umubyizi w’umunsi.
Mukandutiye Speciose ni umwe mu bagore bo muri uwo murenge bakora amaterasi y’indinganire.
Avuga  ko ibyiza bazaniwe nayo materasi y’indiganire ari byinshi agira ati: “ Imirima yacu yari yarangijwe n’isuri ku buryo nta musaruro twari tukibona ariko amaterasi y’indinganire yaje ari nk’igisubizo ayisubiza agaciroâ€.
Ayo materasi y’indinganire ahinzweho ibishyimbo by’imbuto y’indobanure bahawe n’ubuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma. Si umbwa mbere bahinze kuri ayo materasi y’indinganire  kuko mu gihe cy’ihinga giheruka kuri buri hagitari bahasaruye toni zisaga 2 z’ibiyimbo.
Bamwe mu baturage b’uwo murenge bavuga ko amaterasi y’indinganire bazaniwe ari kimwe n’ibindi bikorwa byose bazaniwe bigamije iterambere ryabo.
Umusaruro uturuka muri aya materasi y’indinganire uba uwacu kandi iyo akorwa nabwo turabihemberwa tugahabwa amafaranga yo kudufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi mu gihe tugitegereje ko dusarura ibyo twahinze.  Ibyo ni ibivugwa n’abaturage bakora muri ayo materasi y’indinganire yo mu murenge wa Rwabicuma.
Umubano Regine ushinzwe ibikorwa byo guhanga ayo materasi y’indinganire mu murenge wa Rwabicuma avuga ko mbere abaturage bo muri uwo murenge babanje kwanga kuyakorerwa. Yagize ati: “ Hari bamwe babajyaga mu matwi bakabumvisha ko imirima yabo igiye guta agaciro kandi bakazicwa n’inzaraâ€.
Ngo ariko aho abaturage baboneye ibyiza byayo bitandukanyije n’iyo myumvire maze baharanira kwiteza imbere babifashijwemo n’ayo materasi y’indinganire.
Ikindi iyi mpuguke ivuga ni uko umurima ukozweho amaterasi y’indinganire urushaho gutanga umusaruro mwinshi kurusha ubutaka butarwanyijeho isuri.
Amaterasi y’indinganire akorerwa mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza aterwa inkunga n’umushinga wo gutunganya ubutaka, gufata amazi no kuhira I musozi (LWH) mu magambo ahinnye y’icyongereza.