Rukumberi: Imibiri 14 y’abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 14 y’abatutsi bazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994  yashyinguwe mu cybahiro mu rwibutso rwa Genocide rwa Rukumberi  kuri uyu wa 19/04/2012 mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma.
Iyi mibiri ishyinguwe mu cyubahiro nyuma y’imyaka 18 hagishakishwa amakuru ku hantu yaba yarajugunywe n’ababicanyi  mu 1994.
Mu magambo yavugiwe muri iki gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro yibanze ku gukangurira abantu bazi ahajugunwe imibiri y’abishwe muri genocide kuhagaragaza kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.
Rubandaho Pierre umwe mu barokotse genocide muri uyu murenge yavuze ko abarokotse genocide bahangayikishijwe nuko hari imibiri kugeza nanubu itaramenyekana aho yajugunwe n’abicanyi,bityo bikaba bibaremerera cyane kuba badashyingura ababo.
“ Gushyingura uwawe ni ukuruhuka kuko bituma utura umutwaro w’agahinda gahora kagushengura iyo wibutse ko abawe badashyinguwe.â€
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence mu ijambo rye yakanguriye abanyarwanda muri rusange kugira ubutwari bwo  gutanga amakuru maze imibiri ibatarashyingurwa igashyingurwa mu cyubahiro.
Kirenga yongeyeho ko nuwaba afite ikibazo cyangwa ubwoba  atinya gutanga amakuru kuhajugunwe abantu, ko yakwandika agapapuro agaragaza neza address zuzuye ndetse n’ibimenyetso bihagije by’ahajugunwe imibiri y’abantu maze ako gapapuro akaba yagashyira mu dusanduku tw’ amakuru turi ku murenge.
Imibiri yashyinguwe kuri uyu wa 19/04/2012 mu Rwibutso rw’abazize genocide yakorewe abatutsi ruri I Rukumberi ni imibiri yaturutse mu mirenge ya Zaza,Rurenge Rukumberi na Jarama. Urwibutso rwa Genocide rwa Rukumberi ruruhukiyemo imibiri y’abazize Genocideyakorewe abatutsi igera ku bihumbi 37.
Â