Gakenke : Imiryango hafi 1.200 yorojwe inka muri gahunda ya Girinka
Mu mezi icumi ashize, akarere ka Gakenke kabashije koroza inka imiryango 1.189 muri gahunda ya Girinka. Ibi bikaba byaratangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubworozi mu karere, Mwumvaneza Ferdinand mu muhango wo kuzitura inka 40 zatanzwe n’umushinga wa PAPSTA kuri uyu wa kane tariki ya 19/04/2012.
Izo nka zaje zuzuza inka 1189 zatanzwe mu karere kose muri gahunda ya Girinka. Zimwe mu nka zaguzwe ku ngengo y’imari y’akarere, izindi zitangwa n’imiryango nterankunga ikorera mu karere ndetse n’abaturage boroza bagenzi babo muri gahunda yo kuziturirana, nk’uko byemezwa n’umuyobozi ushinzwe ubworozi mu karere.
Mwumvaneza asobanura ko gahunda ya Girinka yahinduye imibereho y’imiryango ikennye ikabasha kwikura mu bukene, uretse n’ibyo, yagize uruhare mu guteza imbere imibanire myiza y’Abanyarwanda kuko nta muntu wakwibagirwa umuntu wamuhaye inka.
Abazituriwe inka basabwe kuzitaho nk’umwana umwe bazirinda inzara kugira ngo zibahe umusaruro
Musabyimana Pascal wo mu Kagali ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke wazituriwe avuga ko iyo nka izamuha amata y’abana bane yabyaye ndetse akanasagurira isoko. Ashimangira ko umuzituriye abaye inshuti ye  kandi bakazaza basurana  nk’abantu bahanye inka.
Gahunda ya Girinka yatangiye mu mwaka wa 2006 itangijwe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo guteza imbere imiryango itishoboye kugira ngo ibashe gutunga na yo yikure mu bukene.