U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs)
U Rwanda nk’igihugu kiri mu Muryango w’Africa y’Iburasirazuba (EAC) ruritegura kwakira inama mpuzamahanga ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs).
Iyo nama izaba ifite insangamatsiko igira iti: “ Kuzamura SME’s†iziga ku ishoramari muri SMEs. Izitabirwa na barwiyemezamirimo mu iterambere n’impuguke mu gushyiraho SMEs, iterambere n’iterankunga ryazo nk’uko Africa News.com ibivuga.Â
Inama mpuzamahanga ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs) igamije gutuma habaho ibiganiro byo kungurana ibitekerezo, guhuriza hamwe ibikorwa, bamwe bakigira ku bandi, bityo EAC ikabasha kugera ku iterambere rya SMEs zikomeye kandi zifite uruhare runini mu bukungu.
Iyi nama ije ikurikira izindi 6 zayibanjirije, bikaba biteganyijwe ko izaterana hagati ya 17-18 Gicurasi hano i Kigali. Izahuriramo abashoramari, ba rwiyemezamirimo batandukanye, abayabozi n’impuguke mu bya SMEs kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo ku kuzamura SMEs ku mugabane w’Africa no hanze yawo. Umubare w’abazitabira iyi nama ngo barenga 400.