Cyanika: urubyiruko rurashishikarizwa gukumira amakimbirane
Tariki 29/12/2011, mu birori byo gusoza amarushanwa y’utugari y’umupira w’amaguru mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, urubyiruko rwo muri uwo murenge rwashishikarijwe guharanira amahoro bakumira ndetse banakemura amakimbirane.
Nkanika Jean Marie Vianey yatangarije urwo rubyiruko ko amakimbirane abaho ko ariko ari ngombwa kuyabonera igisubizo. Yagize ati “Mu gihe amakimbirane abaye abantu bagomba gushyira hamwe bakayakemuraâ€.
Nkanika yakomeje avuga ko n’abana bakiri bato bagomba kugera ikirenge cya bakuru babo bakajya bitabira amahuriro y’urubyiruko aharanira amahoro.
Ayo marushanwa yateguwe n’urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika rwibumbiye muri Club Hope of Future. Uhagarariye iyo Club, Irankunda Prosper, yatangaje ko bahisemo insanganyamatsiko igira iti “kwimakaza umuco w’amahoro, gukemura no gukumira amakimbirane†kubera ko mu karere ka Burera hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku butaka.
Umwe mu babyeyi bari bitabiriye ibyo birori yavuze ko ari ngombwa ko urwo rubyiruko rushyigikirwa kuko arirwo mbara z’igihugu. Yagize ati “nta majyambere atarimo urubyirukoâ€. Yakomeje avuga ko kandi nta majyambere yabaho hari amakimbirane. Yemeza ko ari byiza ko urubyiruko rukomeza guharanira gukumira amakimbirane rugaterwa n’inkunga mu buryo butandukanye.
Nyiragwiza Aimée, waje ahagarariye IREX (International Research and Exchange Board), umuryango wo muri Amerika uharanira kwimakaza amahoro, wateye inkunga iyo Club, yavuze ko uwo muryango ufasha abantu mu rwego rwo guharanira amahoro. Yabwiye urubyiruko ko rugomba kwimakaza umuco w’amahoro bo bagakomeza kubashyigikira.
Muri ayo marushanwa habaye ibiganiro bitandukanye byigisha uburyo amakimbirane yakumirwa, ndetse n’uburyo yakemurwa mu rwego rwo kwimakaza umuco w’amahoro.