Nyanza: Kwibuka abazize jenoside bari abakozi b’ibigo bitandukanye bizakorwa bitarenze tariki 4/07/2012
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah aratangaza ko ibikorwa byo kwibuka abahoze ari Abakozi b’ibigo bitandukanye byakoreraga muri aka karere bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bizakorwa bitarenze tariki 4/07/2012.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda igomba guhera mu bigo by’amashuli bakibuka abari abarimu n’abanyeshuli babo bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Murenzi Abdallah yabisobanuye muri aya magambo: “Ni itegeko ko buri kigo cyose gikorera muri aka karere kigombakwibuka kuburyo bw’umwihariko abari bakozi bacyo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.â€
Ibyo kandi bireba n’ibigo byagiyeho nyuma ya jenoside  ngo kuko bigomba kwifatanya n’abandi mu rwego rwo guharanira ko itakongera kubaho ukundi nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje abivuga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah asanga umuco wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bizafasha by’umwihariko mu bigo by’amashuli kongera kuzirikana ububi yagize mu muryango Nyarwanda bityo bitume abana bakiri bato bafata ingamba zo guhangana n’umuntu wese washaka gukurura amacakubiri n’ingengabitekezo ya jenoside.
Yasabye ko buri kigo gitegura urutonde rw’amazina y’abazize jenoside yakorewe abatutsi bari abakozi bacyo hanyuma mu muhango nyir’izina bakazabasomera mu ruhame kugira ngo buri gihe bajye babona uko babazirikana.
Abifite abihayimana hafi yabo bazifashishwa mu muhango wo kubasabira nk’uko bisanzwe no mu yindi mihango yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.