Intumwa z’u Burundi zashimye ibikorwa u Rwanda rumaze kwigezaho.
Intumwa z’u Burundi ziri mu rugendoshuri mu karere ka Nyamagabe zashimye ibikorwa by’iterambere akarere ka Nyamagabe kamaze kugeraho.Izi ntumwa kandi zashimye kuba uburyo u Rwanda rutagendera gusa ku nkunga y’amahanga kugira ngo rwiteze imbere.
Izi ntumwa zirimo abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’abaguverineri b’intara za Bujumbura Rural, Kayanza na Mwayo zimaze iminsi ibiri mu rugendoshuri mu ntara y’Amajyepfo aho zasuye uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Nyuma yo gusura akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe tariki 18/4/2012 , izi ntumwa zose uko ari icumi, tariki 19/4/2012 zakomereje urugendo rwazo mu karere ka Nyamagabe aho zasuye ibikorwa bya  Sosiyete y’ishoramari MIG birimo uruganda rutunganya ubuki hamwe n’uruganda rw’icyayi ruri kubakwa n’iyi sosiyete mu murenge wa Buruhukiro.
Mpawenimana Jean, guverineri w’intara ya Kayanza yatanagaje ko uru rugendo rwatumye yibonera ko Abanyarwanda badategereza inkunga ivuye hanze kugira ngo batere imbere, ati “Mwatweretse  by’ukuri ko Abanyarwanda mumaze gutahura yuko icyo twita ubukungu ari mu Rwanda nyine kandi ari iby’Abanyarwanda aho gutega amaso abanyamahanga.â€
Izi ntumwa z’u Burundi zatangaje ko uru rugendoshuri rwari rugamije kurahura ubwenge ku bijyanye na politiki yo kubungabunga ibidukikije ndetse no kwegereza abaturage ubuyobozi.
Â