Nyanza: Imibiri y’abantu 10 bazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri y’abantu 10 bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yashyinguwe mu rwibutso rwa jenoside rwa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 21/04/2012
Imibiri y’izo nzirakarengane zashyinguwe mu cyubahiro yose uko ari 10 niyo mu muryango wo kwa Mujejende Benoit bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 muRwanda.
Muri uwo muryango wose umugore wa Mujejende Benoit witwa Uwamariya Gertrude niwe wabashije kurokoka jenoside.
Avugana n’itangazamakuru yavuze ko abashyinguwe mu cyubahiro barimo abana be, nyirabukwe, abuzukuru babo n’ababyara babo ‘abandi bo muri uwo muryango.
Yakomeje avuga ko hari imibiri ya bamwe mu bavandimwe babo itarabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nk’uko yakomeje abisobanura ababuze barimo Mujejende Benoit, Kubwimana Drocella na Mujejende Patrick. Iyo mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa jenoside rwa Busasamana yari mu rugo rwabo itegereje kuzashyingurwa mu cyubahiro nk’uko Uwamariya Gertrude yabisobanuye.

Bizimungu Pasteri nawe yifatanyije n’abanyenyanza mu kwibuka umuryango wa Mujejende Benoit wazize jenoside
Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro izo nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 witabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo inshuti z’umuryango wa Mujejende Benoit hamwe n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’akarere ka Nyanza.